AmakuruImikino

AS Kigali na Rayon Sports zashyize hanze abakinnyi ziraza kwifashisha -Amakuru avugwa mu makipe yombi

Kuri uyu wa Gatandatu harakomeza imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona. Umukino utegerejwe na benshi ni urahuza AS Kigali na Rayon Sports aho AS Kigali yahigiye kutongera gusuzugurwa cyane ko mu mukino ubanza Rayon Sports yari yayitsinze ibitego 2-0, ikaba yaranasoje igice kibanza cya shampiyona idahagaze neza.

Umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali avuga we n’abasore be bagomba kuza kwihorera bagatsinda uyu mukino ndetse ubu impande zombi zikaba zamaze gushyira hanze abakinnyi b’agateganyo baraza gukoreshwa muri uyu mukino.

Umutoza wa AS Kigali yagize ati “Ntabwo Rayon Sports igomba kudusuzugura ngo idutsinde bwa kabiri, niyo mpamvu tugomba gukuraho igisuzuguriro ku munsi w’ejo. Gusa tuzakina n’ikipe ikomeye kandi twubaha ariko ni umukino utazorohera buri umwe hagati yacu.”

AS Kigali iherutse gutakaza Haruna Niyonzima wagiye muri Yanga Africans muri Tanzania na Ntamuhanga Tumaini Titi wagiye gukora igeragezwa mu misiri iraza kuba ikinisha abakinnyi nka Ndayishimiye Eric Bakame, Ruseshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Bishira Latiff, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Ndekwe Felix, Nove Bayama, Benedata Jamvier na Jean Bosc Kayitaba.

Ku ruhande rwa Rayon Sports umutoza wungirije Kirasa Alain ufite inshingano z’umutoza mukuru mu gihe iyi kipe itari yabona umutoza mukuru nawe yatangaje abakinnyi bashobora kubanzamo muri uyu mukino uratangira ku isaha ya saa cyenda zuzuye kuri stade ya Kigali.

Kirasa kandi yatangaje impamvu umukinnyi Rugwiro atari gukoreshwa ko ari uko amaze iminsi adakora imyitozo kuko atari yakomera mu mutwe bitewe n’ibibazo yahuye nabyo byo kuba amaze iminsi afunzwe.

Mu bandi bakinnyi batagaragara ku rutonde rw’abakinnyi barakina uyu mukino harimo Mugisha Gilbert bakunze kwita Barafinda kubera ko afite kibazo cy’imvune ndetse na Olokwei Commodore.

Rayon Sports iraza kuba ikoresha mu izamu Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (kapiteni), Runanira Amzah, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Kakule Mugheni Fabrice, Omar Sidibe, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick na Sugira Ernest.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger