AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yahawe akazi muri FIFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi (FIFA) ryahaye Arsène Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal akazi ko gukurikirana ibikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi (Chief of Global Football Development).

Amezi abiri yari ashize izina ry’uyu musaza w’umufaransa rivugwa  mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi ko Arsène Charles Ernest Wenger OBE yifuza guhabwa na Fifa akazi akagaruka mu bikorwa by’umupira w’amaguru, kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2019 nibwo inkuru ibaye impamo nk’uko ikinyamakuru ‘The Sun kimaze kubyandika.

Arsène Charles Ernest Wenger OBE mu cyumweru gishize yari yagiranye ibiganiro n’ikipe ya Bayern Munich ku kuba yayibera umutoza mukuru nyuma yo kwirukana uwari umutoza wayo Niko Kovac gusa byarangiye ibiganiro ntacyo bigezeho.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rikoresheje urubuga rwa Twitter ryatangaje ko Wenger yahawe inshingano zo gukurikirana iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi, aho ariwe uzaba uhagarariye porogaramu zirebana n’abatoza ndetse no kugira uruhare mu itegurwa ry’amarushanwa yose ategurwa na FIFA.

Arsène Wenger asimbuye kuri uyu mwanya Marco Van Basten wahoze ashinzwe  tekinike (Technical Director) muri FIFA akaba yarawuvuyeho mu Kwakira 2018.

Wenger w’imyaka 70 y’amavuko ni  Umufaransa watoje ikipe ya Arsenal imyaka 22 yose ayihesha ibikombe 3 bya Premier League, FA Cups 7, anatsindirwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Chamions League muri 2006.

(Photo: Associated Press) Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Arsen Wenger amaze gusinya amasezerano y’akazi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger