AmakuruImikino

Arjen Robben ashobora guhagarika gukina ruhago burundu uyu mwaka urangiye

Arjen Robben wakanyujijeho mu kipe ya Bayern Munich yemeje ko ashobora gusezera burundu mu mupira w’amaguru uyu mwaka w’imikino urangiye.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko, mu mpera za 2018 yari yatangaje ko uyu mwaka w’imikino nurangira azava muri Bayern, gusa ntiyatangaza ko ashobora guhagarika ruhago burundu.

Amakakuru ariho ni uko Robben ashobora gusezera burundu muri ruhago, akajyana na Frank Ribery bakinanye igihe kirekire muri Bayern Munich. Umunya-Brazil Rafinha na we azasohokana na bo muri iyi kipe yo mu Budage, gusa we azareba ahandi aba agiye gukomereza ubuzima.

Mu kinagiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, Rafinha yahishuye ko uyu mwaka ari wo wa nyuma kuri we akinira Bayern Munichern.

Ni nyuma yo gukinira iyi kipe imikino 266 kuva yayigeramo muri 2011 avuye muri Genoa yo mu Butaliyani.

Ku ruhande rwa Robben wagaragaye gake muri uyu mwaka w’imikino kubera imvune yari yaragize mu Ugushyingo, yavuze ko afite icyifuzo cyo guhagarika burundu ruhago gusa akaba atarafata umwanzuro neza.

Ni nyuma yo kubazwa niba uyu mwaka waba ari wo wa nyuma agaragaye mu kibuga.

Yagize ati” Ni byo nifuza, gusa sinzi neza niba bizaba.”

Robben yakomeje agira ati” Nta mwanzuro ndafata kubera imvune nari naragize. Icya mbere nifuzaga ni ukugaruka mu kibuga. [Gusezera cyangwa gukomeza] ntabwo ari umwanzuro woroshye gufata. Iyo ufashe ikemezo cy’uko ugomba gukomeza gukina, ni ngombwa gushaka aho uzakina hameze neza, bitajyanye no gukina gusa ahubwo bijyanye n’umuryango wanjye.”

Arjen Robben wageze muri Bayern Munich muri 2009 avuye muri Real Madrid, yayitsindiye ibitego 98 mu mikino 200 ya shampiyona yayikiniye. Ikindi yatwaranye nay o ibikombe birindwi bya shampiyona y’Abadage ndetse na kimwe cya UEFA Champions league.

Byitezwe ko azasezera burundu muri iyi kipe muri iyi weekend, ubwo izaba ikina na Frankfurt mu mukino wa nyuma wa shampiyona. Ni umukino uzaca urubanza rw’uko Bayern ishobora gutwara igikombe cya shampiyona cyangwa kigatwarwa na Dortimund.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger