AmakuruImikino

APR FC yongeye gutetereza abakunzi bayo itsindirwa i Kigali na Espoir FC (Amafoto)

Nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona mu mwaka wimikino wa 2018/2019, APR FC yongeye kubabaza abakunzi bayo itsindirwa i Kigali na Espoir FC, mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

Ni umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yakiriyemo Espoir kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yaje gukina uyu mukino ntacyo iharanira, dore ko urugamba rw’igikombe cya shampiyona yari imaze igihe irwana yarutsinzwe na Rayon Sports ku munsi w’ejo, nyuma yo kwegukana igikombe imaze gutsinda Kirehe ibitego 4-0.

Uyu munsi APR FC yagombaga gutsinda Espoir kugira ngo byibura ihanagure amarira abafana bayo, gusa yongeye kubababaza nyuma yo gutsindwa n’iyi kipe y’i Rusizi ibitego 2-1.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Hakizimana Muhadjiri wari winjiye mu kibuga asimbura yafunguye amazamu ku munota wa 61 w’umukino. Ni ku mupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende.

Espoir FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 72 ibifashijwemo na Kyambade Fred, mbere y’uko Nkunzimana Sadi ayitsindira icya kabiri ku munota wa 90 w’umukino.

Muri uyu mukino, abakinnyi bamenyerewe nka Muhadjiri Hakizimana na Mugiraneza Jean Baptsiste bita Migi bari babanje ku ntebe y’abasimbura. Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Zlatko yagiye akora impinduka zitigeze zigira umusaruro zimuha.

Ku ikubitiro yakuye mu kibuga Issa Bigirimana ashyiramo Mugunga Yves,mu gihe Biringiro Lague yasimbuwe na Hakizimana Muhadjiri.

Gutsindwa na Espoir FC byatumye APR FC yuzuza umukino wa gatandatu itakaje mu mikino 14 imaze gukina mu mikino yo kwishyura. Iyi kipe yatsinzwe n’amakipe ya Rayon Sports na AS Muhanga mbere yo gutsindwa na Espoir, ikaba kandi yaranganyije n’amakipe ya Kirehe, AS Kigali, na Kiyovu Sport.

APR FC isigaje gukina umukino umwe wa shampiyona izahuriramo na Police FC.

Magingo aya iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62, aho irushwa amanota arindwi yose na Rayon Sports yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger