AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yongeye gutakaza undi mukino, Rayon Sports aba ari yo ibyungukiramo

Ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, iha Rayon Sports amahirwe yo gufata umwanya wa mbere mu gihe yaba itsinze Police FC ku cyumweru.

Ni nyuma y’uko iyi kipe yari iheruka kugwa miswi na Kiyovu SC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 25.

APR FC yari yatangiye igice cya mbere isatira AS Kigali, inabona uburyo bw’ibitego butandukanye. Byiringiro Lague yashoboraga gutsindira iyi kipe igitego ku munota wa 3, gusa ateye umupira n’umutwe ujya hanze gato y’izamu rya Shamir Bate.

Hakizimana Muhadjiri na we yashoboraga gutsinda igitego ku munota wa munani w’umukino nyuma yo gucenga Ngando Omar na Bishira Latif, ateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu. Ni na ko kandi byaje kugendera uyu musore ku munota wa 23 ubwo yateraga umupira nanone ukagonga umutambiko w’izamu.

AS Kigali nay o yacishagamo igasatira yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu rya APR FC, gusa Ndarusanze Jean Claude ntiyaboneza mu izamu rya Kimenyi Yves.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Mateso Jean de Dieu yakoze impinduka, avana mu kibuga Murengezi Rodrigue asimburwa na Fuad Ndayisenga.

Ni igice cyatangiranye no gusatira gukomeye ku ruhande rwa AS Kigali, inahita yishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino. Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 48 na Ndarusanze Jean Claude, ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Ishimwe Kevin.

Iyi kipe y’Abanyamujyi yakomeje gusatira izamu rya APR FC, birangira inabonye igitego cya kabiri ku munota wa 83. Ni igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim winjiye mu kibuga asimbura, ku makosa ya Rugwiro Herve wananiwe kumuhagarika bikarangira amwinjiranye mu rubuga rw’amahina.

Mu gihe abafana benshi ba APR FC bari batangiye kwisohokera, Hakizimana Muhadjiri yaje kubagoboka abatsindira igitego cyo kwishyura ku munota wa 88 w’umukino. Ni ku mupira yari ahinduriwe na Omborenga Fitina.

Mu gihe APR FC isigaje gukina imikino ine igasoza shampiyona, iracyayoboye urutonde rwayo n’amanota 59. Irarusha Rayon Sports igifite umukino igomba guhuriramo na Police FC amanita abiri yonyine.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger