AmakuruImikino

APR FC yanyagiye Etincelles ihita ifata umwanya wa mbere mu irushanwa ry’Intwari

Ikipe ya APR FC yahiriwe cyane n’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’intwari, inyagira Etincelles FC ibitego 4-0. Iyi nsinzi y’amateka yafashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu guhita ifata umwanya wa mbere muri iri rushanwa.

Ni irushanwa riri kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC na Etincelles zagombaga kwisobanura, nyuma yo gutakaza imikino yazo y’umunsi wa mbere. APR FC yaherukaga gutsindwa na AS Kigali 1-0, mu gihe Etincelles yo yari yaratsinzwe 2-0 na Rayon Sports.

APR FC yatangiranye uyu mukino imbaraga zidasanzwe yafunguye amazamu ku munota wa 28 ibifashijwemo na Savio Nshuti Dominique. Ni nyuma yo kurekura umuzinga w’ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina bikarangira umupira uruhukiye mu izamu ryari ririnzwe na Emile Mbarushimana.

APR FC yakomeje gusatira izamu rya Etincelles ishaka igitego cya kabiri, gusa iminota 45 irangira bikiri 1-0.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yashoboraga kwishyurwa ku munota wa 44 w’umukino, birangira ikijijwe n’umutambiko w’izamu. Ni nyuma y’umupira wari utewe na Mucyo Freddy bita Januzaj.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Etincelles FC yagaragaje urwego rwo hasi cyane birangira banayitsinze ibitego bitatu byose.

Igitego cya kabiri cya APR FC kinjiye ku munota wa 65 w’umukino gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, ku wa 76 w’umukino rutahizamu Yves Mugunga atsinda icya gatatu mbere y’uko myugariro Akayezu Jean de Dieu yitsinda igitego cya kane ku munota wa 77.

Ibitego bine byo muri uyu mukino byari bihagije ngo APR FC yambure Rayon Sports umwanya wa mbere. Aya bakeba babiri baranganya amanota atatu, gusa APR FC izigamye ibitego 3 kuri 2 bya Rayon Sports.

Iyi Rayon Sports kandi yinjiye mu mukino w’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa magingo aya iri guhuriramo n’ikipe ya AS Kigali.

Nahimana Isiaka wa Etincelles yumvana imitsi na Hakizimana Muhadjiri wa APR FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger