AmakuruImikino

APR FC yakoreye imyitozo kuri Stade Ubworoherane mbere yo kuhahurira na Musanze FC(Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ikipe ya APR FC iherereye mu karere ka Musanze yakoreye imyitozo ku kibuga cya Stade Ubworoherane mbere yo kuhahurira na Musanze FC, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Ni umukino uteganyijwe ku munsi w’ejo saa cyenda n’igice.

Imyitozo abakinnyi ba APR FC bakoze ni iyoroheje, yiganjemo iyo kunanura amaguru dore ko bahagurutse i Kigali uyu munsi berekeza muri aka karere ka Musanze.

Nyuma y”iyi myitozo, Umutoza Pertovic wa APR FC yatangarije umunyamakuru Kabanda Tonny w’ikipe ya APR FC ko umukino bawiteguye neza. Petrovic kandi yavuze ko akurikije uko yabonye Musanze ikina na AS Kigali ari ikipe nziza.

Ati” ku ruhande rwacu nka APR FC twiteguye neza uyu mukino, twageze inaha mbere ya saa sita, twaruhutse neza nawe urabibona ko abakinnyi turi kumwe hano bose bameze neza biteguye umukino wo ku munsi w’ejo.

“nagize amahirwe yo kureba umukino wa Musanze ubwo yakinaga na AS Kigali, icyo nakubwira n’uko ikipe ya Musanze ari ikipe nziza mu by’ukuri, nabonye ifite ubusatirizi bwiza n’ubwo itabashije kubona amanota atatu icyo gihe. Ikindi Musanze ifite umutoza mwiza n’ikimenyimenyi niwe watowe nk’umutoza mwiza w’umwaka ushize.”

Iranzi Jean Claude na bagenzi be mu myitozo.
Kimenyi Yves utarakinnye umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona nta gihindutse azabanza mu kibuga ejo.
Petrovic na Jimmy Mulisa.
Uhereye ibumoso, Itangishaka Blaise, Ntwari Evode na Nizeyimana Mirafa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger