AmakuruImikino

APR Fc ishobora kwitabira CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania

Ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda (Primus National League) umwaka w’imikino wa 2020-2021 idatsinzwe na rimwe, ni imwe mu makipe ateganijwe kuzitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganijwe kuzabera mu gihugu cya Tanzania.

Nkuko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’Afurika yo hagati (CECAFA), yemeje ko APR FC ari imwe mu makipe yamaze kugaragaza ko azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup risanzwe ritegurwa niri Shyirahamwe.

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa CECAFA aravuga ko imikino y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganijwe kuzaba mu kwezi gutaha kwa munani, rikaba hagati ya tariki 1 na 15 z’uko kwezi mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, APR FC nta kintu yari yatangaza kuri aya makuru avuga ko bazitabira iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzania gusa birashoboka cyane ko bazaryitabira mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika bazakina y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ya CAF Champions League.

Kugeza ubu hakaba hamaze kumenyekana amakipe 10 azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ariko ashobora kuba yakwiyongera, ayo makipe harimo Young Africans & Azam FC zo muri Tanzania, Tusker FC yo muri Kenya, Express & KCCA zo muri Uganda, APR FC yo mu Rwanda, Altabara FC yo muri Sudani y’Epfo, KMKM SC yo muri Zanzibar, Le Messager Ngozi FC yo mu Burundi ndetse n’ikipe ya Big Bullets yo muri Malawi izaza nk’umutumirwa.

Bikaba biteganijwe ko tombora y’uko imikino izagenda iteganijwe kuzaba tariki ya 27 Nyakanga 2021.

Ikipe ya APR FC isanzwe yibitseho ibikombe bitatu by’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rimaze imyaka myinshi riterwa inkuru na Perezida w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ndetse ri rushanwa rikaba ryaramwitiriwe.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger