AmakuruIyobokamana

Apôtre Mutabazi yitabaje Perezida Kagame amubwira ko yirirwa ahigwa bukware

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, wiyita umunyapolitiki w’Umusimbura yemeje ko arimo umwenda wa Miliyoni zigera 30 z’Amanyarwanda yifuza ko wakwishyurwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .

Ibi Mutabazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa 25 Nzeri 2022.Mutabazi yavuze ko impamvu abantu benshi bamurwanya ari uko batinya ko yabasimbura mu myanya barimo , ndetse yemwe ngo hari n’abamuziza kuba akunda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mutabaza yemeje ko amadeni ashinjwa koko ayarimo, gusa avuga ko yanze kwemera amafaranga uwo yita ikigarasha yamuhaye ngo ayishyure. Aha niho ahera avuga ko ubutwari yagize bwo kwanga umugayo binyuze mu mutego yatezwe n’uwo yise ikigarasha, asanga Perezida Kagame akwiye kubumwitura akamwishyurira amadeni arimo.

Yagize ati :” Nibyo koko Cyitatire cya Mutabazi mfite ibibazo nk’uko n’abandi Banyarwanda babifite. Sinje hano kubizeza ko abo mwabonye biyesura ngo mbarimo amafaranga aribo ba nyuma kuko ibibazo by’amafaranga mfite bigera kuri miliyoni 30, gusa ibyo mu maze kumva ntibirenze miliyoni 1 cyangwa imwe na Magana abiri”

Apôtre Mutabazi yemeza ko akorera igihugu adahembwa, gusa ngo akabangamirwa n’abakorera igihugu bahembwa. Aha avuga ko abakorera igihugu bahembwa bamwibasira ari bamwe usanga birirwa bakira indonke.

Mutabazi kandi yavuze ko hari uwamusabye ko yamwishyurira amadeni afite yose, gusa akagira amakenga ko yaba ari umutego agiye gutegwa n’abo bamwurwanya cyangwa abo yise ibigarasha.

Aha niho Mutabazi yahereye asaba Perezida Kagame kumwitura urukundo amukunda, akamufasha kwishyura imyenda kugirango akorere igihugu nta kimutegana ka kimwe,.

Yagize ati :”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Imana niyo yavuze iti :’Nkunda abankunda kandi abanshakaa umwete bazambona.Kandi ndahamya ko byabahezeho ko mbakunda bizira uburyarya, wasanga no mubyo banziza nabyo birimo. Ndabasaba ko aho kwishyurirwa n’ibigarasha cyangwa abo bandi batanyifuriza ibyiza, Nabasaba ko mwamfasha mukanyishyurira utwo tudenideni ndimo, kugirango mbashe gukorera u Rwanda nemye, ntububa, uretse ko nta nagahunda yo kububa njya ngira kabone naho naba mfite ibibazo”

Apôtre Mutabazi yatumije iki kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’inkuru zagiye ahagaragara mu cyumweru gishize ko yasize afunze inzu yari akodesheje mu murenge wa Masaka w’Akarere ka Gasabo akagenda ayifunze hagashyira amaze agera ku 9 atayishyura yewe habe no kuhakandagiza ikirenge. Ibi byatumye nyirinzu yitabaza itangazamakuru kugirango arebe ko Mutabazi yari yaraburiye irengero yaza akamufungurira inzu.

Agaruka kuri iyi nzu, Mutabazi yavuze ko impamvu yayimutsemo ntahagaruke, ari uko yari yamenye ko hari abashaka kumugirira nabi we n’umugore we.

Mutabazi yemeza ko agenda asimbuka imitego y’abamuhiga kenshi, rimwe ngo nkiyo ari muri Hoteli akamenya ko abamuhiga baje biba ngombwa ko hasiga imodoka ye akajya mu yindi Hoteli bucece k’ubwumutekano we.

Mutabazi asoza avuga ko afite ubwenge n’imbaraga byo gukorera igihugu, bityo ari naho ahera asaba ko mu gihe haba hagize umunyapolitiki utuzuza inshingano ze uko bikwiye , yiteguye ko nawe yatekerezwaho akaba yahabwa umwanya we, ari nabyo bituma yiyita”Umunyapolitiki w’umusimbura”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger