AmakuruImyidagaduroUrukundo

Ange Kagame mu bambariye umunyamidelikazi wakoze ubukwe n’umusore ucuruza urusenda (+AMAFOTO)

Umunyarwandakazi Sonia Mugabo washinze  inzu y’imideli ikomeye mu Rwanda yanamwitiriwe, nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo n’umushoramari Twahirwa DieuDonne (Diego) yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abarimo Ange Kagame nyuma yuko yari yasabwe akakobwa kuwa 04 Ukuboza 2021.

Sonia Mugabo  wambitswe  impeta na  Twahirwa  Diego  mu minsi yashyize mu kwezi kwa cyenda 2021, uyu mwaka umusize ari  amaze kuba umugore w’isezerano wa Twahirwa Diego,.

Sonia Mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira ibihe byiza byaranze ubukwe bwe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021.

Mu bakobwa bari bagaragiye Sonia Mugabo harimo Ange Kagame n’abandi banyuranye bari bambaye amakanzu y’agatangaza bigaragara ko bwari ubukwe bw’umuhanga mu guhanga imideli.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sonia Mugabo yashimiye abamwambariye barimo na Ange Kagame, yari yaherekejwe kandi na Faith Keza uyobora Irembo, Teta Gisa umukobwa wa Gisa Rwigema, Teddy Mugabo uyobora Rwanda Green Fund n’abandi.

Twahirwa DieuDonne (Diego) asanzwe ari umushoramari mu buhinzi bw’urusenda binyuze mu kigo cye yise Gashora Farm. Uretse  guhinga urusenda ararutanganya, urundi akarwohereza ku isoko mpuzamahanga.

Mbere y’uko yinjira mu buhinzi, Diego yateguraga ibitaramo yatumiragamo abahanzi batandukanye.

Sonia Mugabo bagiye kurushinga na we ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guhanga imideli.

Sonia afite amaduka acuruza imyenda mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali, abikora mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kumurikira abanyamahanga ubuhanga bw’abanyarwanda n’ubwiza bw’ibihakorerwa.

Yibanda cyane mu myambaro yiganjemo iy’abagore cyane cyane ab’abanyacyubahiro n’abandi bifite. Mu 2017 Sonia Mugabo yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruk0 100 ruvuga rikijyana ku mugabane w’Afurika.

Inkuru yabanje

Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu kumurika imideli yambitswe impeta n’umusore ucuruza urusenda

Ange Kagame na Teta Gisa bari mu bambariye Sonia mu muhango wo kumusaba no kumukwa
Sonia Mugabo washinze y’imideli ikomeye mu Rwanda yanamwitiriwe, ubwo yari yambitswe impeta y’urukundo n’umushoramari Twahirwa DieuDonne (Diego) amwemerera kuzamubera umugore.
Twahirwa Diego na Sonia Mugabo
Sonia Mugabo mu ikanzu y’abageni
Sonia n’ umugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger