Imyidagaduro

Anastasie wateze moto asanze abandi ngo bajye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018, yagize icyo avuga ku nkuru ye

Radio, Televiziyo, Instagram, Facebook, Youtube Whatsapp n’izindi mbugankoranyambaga hose hakunze gucaracara ibitekerezo bitandukanye ahanini byagarukaga  ku mukobwa witwa Umuntoniwase Anasitasie wateze moto ubwo yajyaga ku inteko  nyarwanda y’ururimi n’umuco aho yari asanze bagenzi be mu gihe bo bari baje mu ma modoka.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, nibwo abakobwa bose  20 basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bahagurutse i Kigali maze berekeza i Nyamata mu mwiherero, umukobwa umwe witwa Umutoniwase Anasitasie ukoresha nimero 31 muri iri rushanwa,  niwe wenyine wahageze ari kuri moto nyamara abandi bari baje mu modoka banaherekejwe n’ababyeyi babo ndetse n’inshuti.

Abari baraho bibajije ibintu byinshi mu gihe babonaga abandi baza mu imodoka , ariko nanone hari n’abashimye uyu mukobwa bavuga ko yanze kwigora ahubwo akahagera akoresheje uburyo bumworoheye.

Nyuma y’igihe kitari gito rero iyi nkuru izenguruka ahantu hose,  uyu mukobwa mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa Isango Star, Phil Peter,  yavuze ko gutega moto atari igitangaza kandi ko ataciye inka amabere, ikindi kandi yavuze ko yaherekejwe kandi ngo impamvu ni uko yari aturutse hafi bityo rero ngo nta mpamvu yari gutuma agora abantu ngo bahamugeze.

Anastasie ati: “Narabyakiriye kuko moto n’ikinyabiziga nk’ibindi byose, numva ko nta kibazo kibirimo kuba naragiye kuri moto. Naraherekejwe …….naturutse hafi rwose ku Gisozi, sinumva ko hari kubaho kumperekeza, ntago nari nkeneye abamperekeza.”

Mu gihe atari yakagize icyo avuga , abantu benshi bakunze kugaragaza ko bamushigikiye kandi ko yagize neza ko nta kibi yakoze .

Uyu mukobwa ufite umushinga wo kurwanya ibiyobwenge yifashishije ubukangurambaga azakora mu gihugu hose ,avuka  I Muhanga mu ntara y’Amajyepfo  yaboneye itike yo kumugeza mu majonjora yatumye aboneka muri aba 20 bari mu mwiherero i Nyamata mu ntara y’Amajyepfo .

Indi nkuru wasoma:

Miss Rwanda 2018: Bagiye kujya mu mwiherero, umukobwa umwe yatunguranye ahagera ateze moto-AMAFOTO

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger