Amakuru ashushyeImikino

Amavubi yatsinzwe na Kenya, asoza amajonjora y’Igikombe cy’Isi ku mwanya wa nyuma

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe na Harambee Stars ya Kenya ibitego 2-1, isoza amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar iri ku mwanya wa nyuma mu tsinda rya gatanu.

Amavubi na Kenya bari bahuriye mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E wabereye i Nairobi.

Umunota wa kabiri w’umukino wari uhagije kugira ngo Kapiteni wa Kenya, Michael Olunga, afungurire amazamu Harambee Stars yihariye igice cya mbere cy’umukino.

Kenya yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 15 biciye kuri penaliti ya Richard Odada, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Manzi Thierry.

Nyuma y’impinduka umutoza Mashami Vincent yakoze mu ntangiriro z’igice cya mbere, Niyonzima Olivier ‘Seif’ yashoboye kubonera Amavubi impozamarira yo ku munota wa 56.

Gutsindwa na Kenya byatumye Amavubi arangiza imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi ari ku mwanya wa nyuma mu tsinda n’inota rimwe ryonyine.

U Rwanda rwatsinzwe imikino itanu muri itandatu rwakinnye, igikomeye rwakoze kiba kunganyiriza na Kenya i Kigali igitego 1-1.

U Rwanda kandi rwinjijwe ibitego icyenda rwo rushobora kwinjiza bibiri byonyine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger