AmakuruImyidagaduro

Amalon yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ahuriyemo na Weasel (Video)

Umuhanzi Amalon yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Single’ akaba ayihuriyemo na Weasel wo muri Uganda.

Muri iyi ndirimbo Amalon na Weasel baba bavugamo umusore uba uhagaze neza mu rukundo. Iyi ndirimbo yakorewe amajwi na Producer Madebeat mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sacha Vybz, umwe mu ba Producer bagezweho mu guhugu cya Uganda.

Amalon yatangaje ko amajwi y’iyi ndirimbo yatangiye gufatwa muri Gicurasi uyu mwaka ubwo umuhanzi Weasel yazaga mu Rwanda mu gitaramo cy’iserukiramuo cya ‘Seka Fest’.

Ni idirimbo yumvikanamo ikinyarwanda gike, gusa ubutumwa bwumvikanamo ni umusore uba yaraguwe neza mu rukundo ku buryo aba yumva aguwe neza bitewe n’umukunzi we hanyuma akavuga ko atakiri Single.

Ni indirimbo ya mbere Amalon akoranye n’umuhanzi w’umunyamahanga, nyuma y’uko Weasel apfushije mugenzi we ‘Radio’ bakoranaga umuziki ariko ubu akba yaritabye Imana

Amalon ni umuhanzi wahiriwe n’umuziki muri uyu mwaka wa 2019 nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe n’abatari bake nka ‘Byakubaho, Impanga, na Derila.’

Hashize iminsi mike kandi Amalon ashyize hanze indirimbo “Byukuri’ yahuriyemo n’umukobwa ukurura benshi kubera imiterere ye ndetse no kuba azwi nk’umumansuzi witwa Shadyboo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger