AmakuruImikino

AMAKURU MASHYA: Biravugwa ko Amavubi yabonye rutahizamu mushya ukomoka i Burayi

Amakuru mashya agezweho muri ruhago yo mu Rwanda, biravugwa ko Umunya Espagne Jon Bakero ukina mu kiciro cya 3 muri Espagne azakinira Amavubi mu mikino ya gishuti ateganya muri uku kwezi arimo uwa Sudan.

Jon Bakero Gonzalez yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akayifasha kugera kure mu marushanwa yo ku mugabane w’Afurika.

Jon Bakero afite imyaka 25 akaba akinira ikipe ya Pontevedra mu cyiciro cya gatatu muri Espagne.

Ikipe y’igihugu ikomeje gushakira hirya no hino abakinnyi bo kuyifasha kongera gusubira mu gikombe cy’Afurika ariyo mpamvu iri gufata hirya no hino.

Nyuma yo kuzana umunya Cote d’Ivoire,Gerard Gohou,kuri ubu yamaze kugera no mu bazungu aho bazanye uyu Bakero nkuko amakuru ari gucaracara abivuga.

Bakero yakiniye amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Toronto Fc, Phoenix Rising FC ndetse na Slavia Sofia yo muri Bulgaria.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger