AmakuruPolitiki

Amajyaruguru: Abagore barasingiza Leta y’u Rwanda ku ntambwe nziza ikomeje ku bagezaho

Abari n’abategarugori batuye mu turere dutandukanye tugize Intara y’Amajyaruguru, bavuga ko muri iki kinyejana turimo Leta y’u Rwanda yabahaye agaciro Kandi ko biteguye kukabyaza umusaruro kugira barusheho gutera inkingi ikomeye mu ngo zabo.

Aba bavuga ko imibereho y’umugore mu gihe cyahise yasaga n’imuheza mu gikari nta bone uburyo bwo kugaragaza ubuhanga afite,kubyaza umusaruro imbaraga ze cyangwa se kugaragaza igitekerezo cye cyakunganira icy’umugabo we kikongera imbaraga z’iterambere mu muryango wabo.

Umugore yafatwaga nk’umuntu utagira Ijambo mu rugo cyangwa umuntu utagira igikorwa giteye imbere akorera urugo,usibye imirimo isanzwe yo mu rugo nko:Guteka, kumesa, guhinga no gukorera imyaka mu mirima mpaka mu isarura,kwita ku bana n’utundi turimo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe, ni umunsi mpuzamahanga w’abagore aho by’umwihariko bafashwa kumvishwa ko imbaraga zabo zikenewe mu muryango,ku gihugu kandi ko bashoboye bafite byinshi byiza bakora bikurura iterambere.

Ni nyuma ya gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hagati y’umugore n’umugabo imaze kuba twibanire mu muryango Nyarwanda, Kugeza ubu nta mugore ukivutswa amahirwe ye keretse ahaba hari andi makimbirane yihariye nk’uko bisanzwe bizwi muri sosiyete rusange.

Imiryango yasezeranye yagaragaje ko yarushijeho kugirirana icyizere

Mu ntara y’Amajyaruguru uyu munsi mpuzamahanga w’abagore wizihirijwe mu Karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti” Ntawe uhejwe:Guhanga udushya n’ikoranabuhanga Biteza imbere uburinganire”.

Uyu munsi wari umwihariko kuko hari n’agahunda yo kurandura igikomeje gushyirwa imbere mu guteza amakimbirane mu miryango ahanini giterwa n’imiryango ibana itarasezeranye.

Kuri uyu munsi imiryango 211 yasezeranyijwe byemewe n’amategeko muri aka karere, mu murenge wa Kinigi aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge bwana Twagirimana Innocent yahaye umugisha indahiro z’abasezeranye maze ikoresherezwa ibirori rusange aho abasezeranye basangiye n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye,iz’umutekano ndetse n’abari baje kubashyigikira .

Imiryango yasezeranye yagaragaje ko yishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje gutekereza icyatuza umuturage wayo mu mahoro, biyemeza ko bagiye kurushaho kubana neza,gukorera hamwe kuko ubu ntawe ucyishisha undi cyangwa ngo amukekeho ko isaha n’isaha yamuta akishakira undi.

Umutesiwase Diane yagize ati’:” Kuba maze gusezerana n’umugabo wanjye, ubu bimpaye icyizere cy’uko ndi umugore we Koko, ngiye kurushaho kumwubaha,kumwitahi ndetse no kujya nawe inama kugira ngo twiteze imbere,hagati yacu ubu ntawe wakongera kugira Ibyo anyuza hirya ahubwo ubu ni uguhuriza hamwe, gusezerana kwacu bigiye no kugira akamaro gakomeye ku bana bacu kuko iyo umuryango ubanye neza ugira ingaruka nziza ku bana”.

Abasezeranye barahiriye kutazatatira igihango

Murekatete Odille ati’:”Ubu mbaye nk’imodoka bongeyemo amavuta mbese ngiye gukora nizeye ko nkorera urugo rwanjye,nta gihunga cyo kuzanirwaho inshoreke ubu mbaye umugore uhesha igihugu ishema, turashimira perezida wacu watumye natwe tubashya kugaragaza Ibyo dushoboye haba mu ngo zacu,mu nzego z’ubuyobozi mu guteza u Rwanda rwacu imbere”.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yashimiye imiryango yateye intambwe nziza yo gusezerana,anaboneraho umwanya wo kwifuriza abari n’abategarugori bose umunsi mwiza wabahariwe.

Yagize ati’:” Ndifuriza cyane ba mutima w’urugo umunsi mwiza wabahariwe nanashimira imiryango yasezeranye ariko nsaba n’indi isigaye kureberaho nayo igasezerana cyane cyane ko turi mu bukangurambaga bwo kurushaho kwimakaza ibikorwa by’uburinganire igikorwa cyo gusezerana kirakomeje abo nabo biyandikishe”.

Yakomeje ati’:” inama tugira imiryango yasezeranye uyu munsi ni uko barushaho kubana mu mahoro bakirinda amakimbirane abagore bakirinda gukoresha nabi ubu burenganzira bahawe ngo bumve ko nabo bagiye kuba abagabo mu rugo cyangwa se ngo bate inshingano zabo, bakwiye kubyaza imbaraga zabo umusaruro mu kubaka iterambere ry’imiryango yabo bafatanyije n’abagabo babo kandi baharanira gushyira igihugu cyacu ku rwego rwiza rwa none n’urwejo hazaza”.

Mu ntara y’Amajyaruguru imiryangi yose hamwe yasezeranye  ku munsi w’ejo tariki ya 08/03/2023 ubwo hiizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore yose hamwe ni 3,787, ibi bikaba kandi biri mu rwego rw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Amajyaruguru (07-14).

Abasezeranye muri buri Karere kayigize:

Burera: 442

Gakenke: 779

Musanze: 758

Gicumbi: 628

Rulindo: 1,180

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi bwana Twagirimana Innocent yahaye umugisha indahiro z’abasezeranye
Ibyishimo byari byose ku bagore by’umwihariko kuri uyu munsi wabahariwe
Imiryango 211 niyo yabimburiye Indi yemera kubana byemewe n’amategeko
Abasezeranye bagaragaje ko baciye ukubiri no kwishishanya ari nabyo bikurura amakimbirane mu ngo
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yagaragaje ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari inkingi ikomeye mu iterambere
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zitabiriye iki gikorwa
Abagore bo mu murenge wa Kinigi bagaragaje intambwe bamaze gutera nyuma yo gusubiza agaciro
Ku bufatanye na SACOLA imwe mu miryango yorojwe amatungo ayifasha kwizamura mu bukungu
Umugenzuzi mu kuru wungirije wa GMO bwana Rurihose Florie yashimiye iyi miryango anayibutsa akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango
Ubuyobozi bwagaragaje ko bushyigikiye cyane imiryango yafashe iki cyemezo
Hakaswe Keke yo kwishimira uyu mu si
Intore zongereye uburyohe muri ibi birori

Tuvugishe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger