Amafoto y’inkumi irikugotomerera icyarimwe amacupa y’inzoga 3 akomeje kuvugisha benshi(Amafoto)

Ku mbugankoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto agaragaza umukobwa w’inkumi ari kugotomerera icyarimwe amacupa atatu y’inzoga by’umwihariko yose akayashyirira mu kanwa icyarimwe.

Ku ifoto ya mbere yagaragaye, iramugaragaza ashigatiye amacupa ari kuyagotomera rimwe ku rindi, ari nako kimwe cya kabiri1/2cy’inzoga zirimo kigenda kimumenekaho Ku myenda yambaye.

Hari indi foto ari nayo yakuye benshi umutima, agaragaraho atamiye ayo macupa yose, ari nako agotomera inzoga ziyarimo.

Ni amafoto ari gucicikana Ku mbugankoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Twitter, yatumye benshi banenga imyitwarire nk’iyi Ku gitsina gore.

Bamwe bemeza ko gukora igikorwa nyandagazi nk’iki ari ukwitesha agaciro ataretse no konona ubuzima bwe yishuka ko ari kwemeza abamukurikiye.

Benshi my babonye aya mafoto, batuye Imana amasengesho yo kubasasira ikibaba ikabarinda kuzahura n’umukobwa nk’uyu mu gihe cyo gushaka uwo bazababa akaramata.

Comments

comments