AmakuruImikino

Amafoto yaranze akarasisi ka Manchester City yamurikiye abafana bayo ibikombe yatwaye

Ikipe ya Manchester City yaraye ikoze akarasisi gakomeye mu mujyi wa Manchester, mu rwego rwo kwishimira no kumurikira abafana bayo ibikombe yatwaye muri uyu mwaka w’imikino.

Ni nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona, icy’igihugu (FA Cup) ndetse n’icya Carabao.

Aka karasisi katangiye saa kumi n’ebyiri na 15 zo mu Bwongereza. Kari kitabiriwe n’ibihumbi by’abafana b’iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester.

Pep Guardiola utoza iyi kipe, yabwiye abafana bayo ko akarasisi nka kariya ari ryo funguro n’umuvinyo bya nyabyo Man City yabageneye, mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger