Amafoto-Rayon Sports yasohoye imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino utaha

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusohora imyambaro ibiri izakoresha mu mikino izakina mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Muri iyi myambaro harimo ugizwe n’imipira y’ubururu(ifite imirongo ibiri y’umweru itambitse ku nda)ndetse n’amakabutura y’ibara ry’ubururu(Afite imirongo y’umweru imanuye ku ruhande.) uyu mwambaro ni wo ikipe ya Rayon Sports izajya ikoresha mu mikino yakiniye mu rugo.

Undi mwambaro ugizwe n’imipira y’umweru dede (irimo imirongo y’ubururu) ndetse n’amakabutura y’umweru arimo imirongo y’ubururu, uyu akaba ari wo mwambaro Rayon Sports izajya iserukana mu gihe yasuye.

Iyi myambaro kandi iherekejwe n’ibikapu by’ubururu ndetse n’amatiriningi y’ubururu abakinnyi bagomba kujya ku kibuga bambaye.

Ibikapu Rayon Sports izajya yitwaza.
Umwambaro Rayon Sports izajya ikinana imikino yo mu rugo.
Umwambaro Rayon Sports izajya ikinana yasuye.
Ama Trainings Rayon Sports izajya ijyana ku kibuga.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.