AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ama G The Black yashyize hanze impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwe.

Umuhanzi mu njyana ya Rap Ama G The Black, ukomeje imyiteguro y’ubukwe bwe na Lily, yamaze gushyira hanze impapuroz’ubutumire bw’ubukwe(Invitation), byitezwe ko buzaba mu kwezi gutaha k’Ukuboza.

Uyu munsi ku italiki ya 2 Ugushyingo 2017, nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, hatangiye gusakara ifoto igaragaza urupapuro rw’ubutumire rw’ubukwe bw’umuhanzi Hakizimana Amani( Ama G the black) na Uwase Liliane( Lily). ubu butumire bukaba buje nyuma yaho abatari bake bari bakomeje kwibaza umunsi nyakuri w’ubukwe bw’iki cyamamare mu njyana ya Rap mu Rwanda.

       Iyi ni ifoto y’urupapuro rw’ubutumire rw’ubukwe bwa Ama G The black na Uwase Liliane./ Photo: Internet.

Nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire, ubukwe buzaba ku italiki ya 24/12/2017, bucya haba umunsi mukuru wa gikirisitu; Noheli. Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera ku Ruyenzi kuri Chris guest house ku isaa tatu z’igitondo, nyuma ibirori bijyanye no kwiyakira bikomereze ku Kicukiro kuri Tellavista ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Ama G The Black agiye kubana na Uwase Liliane nyuma y’igihe gito gusa atandukanye na Rosine, uyu bakaba baranabyaranye umwana umwe w’umuhungu witwa Shami.

Uwase Liliane na Ama G The Black bamaranye amezi agera kuri arindwi bari mu rukundo, ndetse nyuma yo gutandukana kwe n’umugore wa mbere, byagiye bivugwa ko yibanira na Lily mu rugo nk’umugore n’umugabo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger