Amakuru ashushyeImyidagaduroIyobokamana

Alpha Rwirangira yasoje amasomo ye ya kaminuza

Umuhanzi Alpha Rwirangira uheruka gusoza amasomo muri Kaminuza ,yambaye umwambaro w’abarangije aya masomo anahabwa impamyabumenyi.

Mu ntangiro za Nyakanga 2017 nibwo Alpha Rwirangira yatangaje ko yasoje kaminuza  mu masomo y’ibijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi wagiye kwiga ahawe amahirwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y ‘ U Rwanda “Paul Kagame” ,ni umwe mu banyempamo bagiye bahagararira u Rwanda bakaruhesha ishema ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa atandukanye akaba ari nabyo byatumye iyi mpano ye igera ahantu hose ndetse bikanamuviramo kubona aya mahirwe.

Uyu muhanzi yahawe buruse yo kujya muri Amerika kwiga nyuma yo kwegukana Tusker Project Fame ya 3 (2009), PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda n’ibindi bihembo bitandukanye.

Kurubu yu muhanzi kimwe n’abandi bose basoje kaminuza yagaragaje amafoto aherekejwe n’ishimwe avuga ko habyinshi Imana yamuvuzeho bikiri mu nzira kandi avuga ko hari byinshi bitagomba gushyirwaho akadomo.

Yagize ati”Imana iracyandika […] reka kwishuka ngo ube washyiraho akadomo kuruwo murongo ,amateka aracyakorwa ndetse n’ibirebire. mureke dutegereze……”

Uyu muhanzi avuga ko adateganya kuza mu Rwanda vuba kuko hari byinshi akiri kwiga no gushyira ku murongo gusa mu minsi ir’irimbere akaba azaza agatanga umusanzu mu gihugu cye .

Alpha ari kumwe na bagenzi biganaga

Alpha Rwirangira yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Birakaze yafatanije na Kidumu, Songa mbele,yamungu, merci ndetse n’iyo aherutse guhanga nk’impano ya Perezida wamuhaye buruse akajya gukarishya ubwenge i Bwotamasimbi.

Alpha Rwirangira yatangiye gukora umuziki 2008, aririmba injyana zitandukanye nka Reggae, soul RnB n’izindi zitandukanye .yavutse tariki 25 gicurasi 1986[afite imyaka 31] mu gihugu cya Tanzaniya, avuka kuri Joseph Bizimana w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi.

Alpha Rwirangira ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda b’abahanga akaba afite umwihariko wo kuba yarize umuziki mu mahanga

INDIRIMBO ALPHA YISE CADEAU YAHIMBIYE PERZIDA PAUL KAGAME

https://www.youtube.com/watch?v=P117OOl0Vz8

Twitter
WhatsApp
FbMessenger