Utuntu Nutundi

Akantu ku ubwenge fata 2min ugasome

Hari umugabo wari umukire cyane akagira abagore bane.

UMUGORE n°4 :uwomugabo yaramukundaga kuruta bose yamwambikaga neza imyenda yagaciro amabijoux akamusiga mbese yamwitagaho cyanepe akamuha ibintu byiza gusa.

UMUGORE n°3 : nawe yaramukundaga kd akamwishimira cyane mbese akumva ari fier ye agakunda kumwerekana hose cyane inshutize. Ariko uwomugabo agahora afite ubwobako bazamutwara.

UMUGORE n°2 : Uyumugore we yari inkora mutima,yihanganiraga umugabowe kd akamubabarira igihe amubabaje, igihe cyose yagiraga ikibazo niwe yajyaga kureba akamufasha kubona solution mbese yamubaga iruhande mubyiza nibibi.

UMUGORE n°1 : uyumugore we yamuhoraga iruhande akamuhumuriza akamugira inama nziza niwe wamufashije kumugira inama mugushaka ubutunzi yarafite ariko ikibabaje uwomugabo ntiyamukundaga cyane,ntanubwo yamugaburiraga bihagije,ntanamwiteho.

Umunsi umwe uwomugabo ararwara cyane kuburyo ntamahirwe yogukira yarafite, atangira gutekereza bwabutunzibwe agiye gusiga, aravuga ati yewe burya ikuzimu ntawujyanayo impambakoko ubu mfite abagore bane ariko nimfa nzaba ndi ngenyine.

Abaza UMUGORE we n°4 ati :naragukunze nkurutisha bose,naguhaye ibyiza byose bikubereye ntacyo ntagukoreye none ubu ngiye gupfa nifuzagako waza tukajyana ukamba iruhande.Wamugore aramusubiza ati:uramenye ntaho njyana nawe ahita agenda; wamugabo arababara cyanee!

Abaza UMUGORE n° 3 :ati : naragukunze cyane kandi nawe urabizi kugirango nkubone byarangoye cyane none ubu ngiye gupfa wakwemera tukajyana ukamba iruhande? Aramusubiza
ati :wasaze cyangwa ?Ubuzima buraryoshye none ngo ngukurikire ?Ahubwo watinze kugenda ngo abandi bantunge.umugabo agahinda karamwica!

Abaza UMUGORE n°2 : ati : igihe cyose nagukeneye wambaye hafi yewe namafuti yange yose warayihanganiye none ko nanone ngukeneye nimpfa wakwemera tukajyana ukamba iruhande ? Aramusubiza ati :mbabarira rwose ntacyo nagufashaho gusa nupfa nzaguherekeza nkugeze kumva yawe.wamugabo agahinda karamurenga.

Agiye kumva yumva ijwi rivugira kure rimubwira riti nge nzabandikumwe nawe uwo yari UMUGORE N°1, yibutse ukuntu atigeze amukunda cyane atigeze amwitaho kd we yaramugiraga inama nziza ukuntu atigeze amutunganya bihagije,yumva arigaye ati iyombimenya mbanarafashe umwanya nkakwitaho

Natwe rero muritwe dufite abagore bane

Umugore n°4 : ni UMUBIRI WACU :turawukunda cyane tukawambika neza tugakora ibishoboka byose ngo tuwugire neza uberwe ariko nidupfa tuzagenda tuwusige hejuru.

Umugore n°3 : ni UBUKIRE NUBUNDI BUTUNZI BWOSE DUFITE :iyo dupfuye turabisiga kd twarabiruhiye kugirango tubigereho maze abandi akaba aribo babitwara.

Umugore n°2 : ni IMIRYANGO YACU NINSHUTI.Batuba hafi igihe cyose bakanatwihanganira mumakosa yacu kd niyo dupfuye nibo baduherekeza kugera kumva.

Umugore n°1 : ni ROHO YACU .Kenshi ntituyitaho kuko ubutunzi nibindi byisi byinshi biba byarafashe umwanya munini mubuzima bwacu,tukayandurisha ibibi ntitwibuke kuyigaburira ibiryo byumwuka biyitunga ngo ikure aribyo jambo ry’Imana ariko yo igihecyose ituba iruhande wajya gukora ikintu kibi ikakubuza,ikakugira inama nziza.

Ese iki nticyaba arigihe cyokwita kuri roho yawe ukayitunganya ahokugirango uzicuze ugeze kuri wamunota wanyuma?

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger