AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Aimable Bayingana wayoboraga FERWACY yahawe inshingano muri La Francophonie

Aimable Bayingana, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda, yamaze kugirwa umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu muryango uhuriwemo n’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Aimable Bayingana yatorewe mu nama yahuje abanyamuryango b’iri shyirahamwe yateranye kuri uyu wa gatanu. Ni inama yateraniye ku kicaro cyaryo giherereye Yvelines mu gihugu cy’Ubufaransa.

Aimable Bayingana usanzwe ari n’umuyobozi mu nama y’ubutegetsi mu mukino w’amagare ku mugabane wa Afurika, yasimbuye kuri uyu mwanya Mohammed Ben El Mahi, Umunya Maroc wayoboye iri shyirahamwe kuva ryashingwa.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi(UCI) David Lappartient, yahise ashimira Bayingana ku kuba yahawe izi nshingano, mu butumwa yacishije kuri Twitter ye.

Aimable Bayingana ari kumwe na David Lappartient uyobora UCI.
Bayingana ari kumwe na bagenzi be bo mu bihugu bikoresha igifaransa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger