AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Afurika y’epfo: Jacob Zuma Nyuma y’igihe kinini yirengagiza ibyo yasabwagaga kuri ubu noneho yabyemeye

Ubuyobozi bwa ANC ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Afurika y’epfo kuwa mbere w icyi cyumweru turimo nibwo ryatangaje ko ryafashe umwanzuro w’uko Perezida Jacob Zuma avanwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko birinda gutangaza igihe azaviraho ahubwo bamuha iminsi mike yo kuba yagize icyo abivugaho.

Bidatinze mu masaha make ashize umunyamabanga mukuru w’ishyaka ANC riri ku butegetsi Bwana Ace Magashule yatangaje ko Bwana Zuma kuri ubu asa nuwemeye kuva ku butegetsi,ariko ngo ashaka kuba akomeje kuyobora andi mezi atatu cyangwa atandatu nubwo abayobozi bakuru b’iri ishyaka rya ANC bumva Bwana Zuma yarakwiye kuva ku butegetsi vuba cyane bishoboka.

Bwana Zuma kuri ubu winangira kuva ku butegetsi n’ubwo ashinjwa ruswa ku rwego rwo hejuru hari amakuru avuga ko bamwe mu bavuga rikijyana mu ishyaka ANC bari bahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kuba yarekuye ubutegetsi bityo rero kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kugeza bwije Abayobozi bishyaka ANC, riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo ndetse n’Abarwanashyaka baryo biriwe mu mwiherero ku ngingo yo kweguza Perezida Zuma.

Zuma nubwo yemeye ibyo yasabwe n’ubuyobozi bw’ishyaka rya ANC ariko we ngo arashaka byibuze amezi atatu cyangwa atandatu yo kuba acyicaye ku ntebe nkuru ya Afurika Y’epfo

Mu cyumweru gishize, Cyril Ramaphosa umuyobozi w’ishyaka ANC, yagiranye ibiganiro na Perezida Zuma kugira ngo barangize icyo kibazo cy’ubwegure bwe ariko ibyo biganiro ntacyo byari byagezeho ariko ntibyigeze bibuza abayobozi b’iri shyaka ku rwego rw’igihugu gufata umwanzuro wabo aho umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya ANC Bwana Ace Magashule yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ishyaka  bwamaze gufata icyemezo cy’uko Cyril Ramaphosa, ahita asimbura Jacob zuma akaba ariwe uba umukuru w’igihugu bidatinze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger