AmakuruAmakuru ashushye

#AfroBasket2021 : U Rwanda rwishyuriye ikipe y’igihugu ya Uganda amadeni yari ifite

Ikipe y’igihugu ya Uganda muri Basketball (Silverbacks) urugendo rwayo  mu irushanwa rya Afrobasket 2021 riri kubera I Kigali  rwaraye rugeze ku musozo,

Urugendo rwa Uganda rwageze ku iherezo ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 2 Nzeri 2021, nyuma yo gutsindwa na Cape Verde ku manota 79: 71.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Uganda yageze muri kimwe cya kane cya Afrobasket, ndetse wanarebwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa. Iyi kipe nubwo yageze aha gusa yari ifite ibibazo bikomeye by’amikoro .

Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye amakuru avuga ko ikipe ya Uganda yangiwe gusohoka muri hotel kubera amadeni iyifitiye.

Kuri ubu inkuru ikomeje kugarukwaho na benshi ni uko Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryishyuriye amadeni ikipe ya Uganda (Silverbacks) nyuma y’ibibazo bikomeye by’amikoro yagize.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bwa Radisson Hotels bubinyujije k’ urubuga rwa twitter.Radisson Hotels yavuze ko igihe bahamaze cyose cyishyuwe kandi ikipe yishimiye aho imaze iminsi icumbikiwe.

Banditse bagira bati “Mu kubishimangira, ni FERWABA (Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda) yishyuye fagitire.”

Ubundi ibi bijya gutangite mbere ho  ’Icyumweru kimwe ngo irushanwa rya Afrobasket ritangire, habuze gato ngo Uganda yivane mu irushanwa kubera ibibazo by’amikoro.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Basketball muri Uganda (FUBA) bwirutse ku baterankunga bushaka ubushobozi, Guverinoma y’icyo gihugu iza kwemera gutanga miliyoni za 340 z’ama-shilling ya Uganda ngo ibashe kwitabira irushanwa.

Bijyanye n’ubushobozi buke bw’ikipe ya Uganda, ayo ma-shilling yahawe yasanze ikipe yarafashe andi madeni ubwo yari mo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya Afrobasket irimo kubera mu Rwanda, icyo gihe bakiniraga muri Morocco.

Umuyobozi wa FUBA, Nasser Sserunjogi, aherutse kuvuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu kwishyura ideni ryafashwe mbere.Iyi ekipe yose yaje mu Rwanda yizeye kuzabona andi mafaranga nk’inkunga ya leta, amaso ahera mu kirere.

Mu ibaruwa yaje kwandikira Minisitiri w’Uburezi na Siporo akaba n’umugore wa Perezida Yoweri Museveni, Janet Museveni, bari i Kigali, Sserunjogi yamubwiraga ko hari ibyago ko amadeni yashoboraga gutuma basezererwa irushanwa ritarangiye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati “Magingo aya iyi kipe yacu icumbikiwe i Kigali ku ideni, kuko twijeje FIBA n’abatwakiriye ko amafaranga azaza. FIBA yaduhaye ku Cyumweru tariki 29 kugira ngo tube twishyuye ibirarane byose, bitabaye ibyo tugakurwa mu irushanwa.”

Gusa ngo nta kintu na kimwe yigeze abasubiza. Icyo gihe byavugwaga ko Uganda ikeneye kwishyura nibura miliyoni 360 z’ama-shilling ya Uganda ($104,000) mu madeni. U Rwanda rwaje  kubijyamo baraganira, Uganda yemererwa kuguma mu marushanwa.

Iyi kipe ya Uganda mu gihe cy’amarushanwa ya AfroBasket2021 yari icumbitse muri hotel ya Park Inn by Radisson mu Kiyovu.

Ku rundi ruhande, Nasser Serrunjogi uyobora FUBA, yavuze ko bashimira cyane Lt Gen Muhoozi Kainerugaba [umuhungu wa Perezida wa Museveni akaba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka] wabishyuriye miliyoni 188 z’amashilingi ku giti cye kugira ngo bazave mu Rwanda tariki ya 6 Nzeri nta mwenda bafite.

Ni  ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter aho yanditse agira ati “Gen Muhoozi Kainerugaba we ubwe yaduhaye miliyoni 188 z’amashilingi ngo twishyure fagitire za hotel. Turagushimira uburyo ukunda kandi ugashyigikira Basketball.”

Urugendo rw’ikipe y’igihugu yo Uganda muri Afrobasket 2021 rwaraye rusojwe, nyuma yo gutsindwa na Cape Verde amanota 79-71.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger