AmakuruImikino

AFCON: Senegal yabaye igihugu cya mbere kigeze muri ½ cy’irangiza isezereye Benin

Ikipe y’igihugu ya Senegal, Les Lions de la Teranga, yabaye iya mbere igeze muri ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikomeje kubera mu Misiri, nyuma yo gusezerera Les Ecureuils ya Benin iyitsinze igitego kimwe ku busa.

Igitego  cyo ku munota wa 69 w’umukino cya Idrissa Gana Gueye ukinira Everton yo mu Bwongereza ni cyo cyafashije Senegal gutera intambwe ya 1/2 cy’irangiza bwa mbere kuva muri 2006. Ni umukino ikipe ya Senegal yarushijemo Benin mu bijyanye no kwiharira umupira, inabona uburyo butandukanye bwo gutsinda ibitego harimo n’ibitego bibiri yuatsinze ariko bikaza kwangwa n’umusifuzi.

Ikipe ya Benin yarangije uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita itukura yeretswe myugariro Olivier Veldon. Ni nyuma yo gukurura ku buryo bugaragara Gana Gueye wari mu nzira zo kubonera Senegal igitego cya kabiri.

Senegal igomba gucakirana muri 1/2 cy’irangiza n’ikipe igomba kurokoka hagati ya Les Aigles de Cartage ya Tunisia na Barea ya Madagascar. Aya makipe yombi azahurira mu mukino wa 1/4 cy’irangiza uteganyijwe ku munsi w’ejo guhera saa tatu z’umugoroba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger