AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

ADEPR yari imaze igihe mu nzibacyuho yamaze kubona umuyobozi mushya mu mpinduka zikomeye

Nyuma y’igihe kingana n’umwaka wose, Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda, ADEPR, riyobowe mu buryo bw’inzibacyuho, bwamaze kubona umuyobozi mushya mu mpinduka zikomeye zasize Pasiteri Ndayizeye Isaïe agize umugisha wo gutorerwa kuba umushumba Mukuru waryo muri manda y’imyaka itandatu.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021, nibwo Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi yatoye Biro Nyobozi nshya izayobora ADEPR.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru [inyito nshya kuko uyu mwanya uwuriho yitwaga Umuvugizi]; mu gihe Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije.

Mu bandi batowe, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine mu gihe ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho Uwizeyimana Béatrice. Uyu ni na we mushya wayinjiyemo asimbuye Umuhoza Aurélie wari uwumazeho imyaka isaga ine.

Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Itangazo rya ADEPR rishyiraho abayobozi bashya b’itorero ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ivugabutumwa n’Abanyamuhamagaro n’Ubuyobozi, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

Rikomeza riti “Igihe cyo kwimika ku mugararagaro Umushumba Mukuru n’Umushumba Mukuru Wungirije muzakimenyeshwa mu minsi iri mbere.’’

ADEPR yakoze impinduka mu bajyanama bayo no mu nyito nshya

Mu mategeko shingiro mashya ya ADEPR, hari amavugurura yakozwe ndetse hashyirwaho inzego zirimo Inama Nkuru y’Itorero, Inama Nkuru y’Abashumba ari nayo ifite ububasha bwo gutora Umushumba Mukuru n’uwungirije no gushyiraho abandi bayobozi bagize Komite barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa, Ushinzwe Imari n’Imishinga n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

Inama Nkuru y’Abashumba igizwe n’abashumba b’indembo [uko ari icyenda], Umushumba Mukuru n’uwungirije. Umuyobozi Nshingwabikorwa n’abandi ni abanditsi muri iyi nama ariko nta ruhare bagira mu gufata ibyemezo.

Iyi nama ifite Komisiyo zitandukanye ziyifasha mu kugera ku nshingano zayo, zirimo ishinzwe Ivugabutumwa ndetse ni nayo ishinzwe amatora no kuyategura ndetse no gushaka abujuje ibisabwa.

Iyo abakandida bamaze gushakwa bashyikirizwa aka kanama, kakaganirwaho harebwa aho itorero rigana, icyarifasha, hanyuma igafata icyemezo kiri mu murongo w’imyizerere n’intego z’itorero.

Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Mu mavugurura twabonye ko habaho urwego rw’abashumba bakuru, bashobora gufasha itorero kubona abayobozi mu buryo butandukanye.’’

Yongeyeho ati “Mu mategeko mashya, Komite izajya igira manda y’imyaka itandatu.’’
Ubusanzwe abayobozi ba ADEPR batorerwaga kuyobora manda y’imyaka itamu.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye yagize ati “Impinduka zabaye mu rugendo rwo gufasha itorero, twasanze mu nzego zitandukanye hakenewe Umushumba. Ubusanzwe Umuyobozi wa ADEPR yitwaga Umuvugizi cyangwa Uhagarariye itorero mu mategeko ariko ibyo twashimye ko biba inshingano. Ni we ufite inshingano zo kurivugira, twabonye icyo itorero rimukeneyeho ari ukuba Umushumba Mukuru.”

Biro Nyobozi nshya yashyizweho nta n’umwe wiyamamaje ahubwo abashumba bakuru bagize Inama y’Abashumba ni bo bahitamo abakwiye.

Ati “Nta muntu wiyamamaza, iyo nama yashimye ko Uwizeyimana ari we ufata inshingano Aurélie yari afite. Ndakeka bararebye ku itorero aka kanya n’igihe kizaza.’’

Yavuze ko mu byo yishimira byagezweho mu mwaka w’inzibacyuho harimo ko itorero ririho kandi rifite abakirisitu barikunda.

Ati “Icyerekezo cy’itorero ni ukugendera muri ya ntego y’ivugabutumwa, igamije guhindura abantu abigishwa ba Yesu, kuzana impinduka zuzuye mu bafatanyabikorwa, mu buzima, mu burezi no mu bindi bikorwa bizana iterambere. Igikenewe ni uguharanira za mpinduka.’’

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora ADEPR isohotse mu nzibacyuho y’umwaka
ADEPR yasohotse mu nzibacyuho yinjiyemo ku wa 2 Ukwakira 2020, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwakuragaho inzego z’ubuyobozi zirimo na Biro Nyobozi ya ADEPR nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi biyugarije.

Biro Nyobozi ya ADEPR yari iyobowe na Rev Karuranga Ephrem nk’Umuvugizi; Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije; Umuhoza Aurélie wari ushinzwe Imari n’Ubutegetsi; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga Mukuru na Pasiteri Ntaganda Jean Paul wari Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu

Mu mwaka bamaze mu nzibacyuho, abayobozi ba ADEPR hakozwe amavugurura mu ngeri zitandukanye ahereye ku nzego zitandukanye n’ibindi.

ADEPR imaze imyaka 81 ikorera mu Rwanda. Iri torero rifite insengero 3.280, abadiyakoni 82.000, korali 6.318, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2.460 n’abapasiteri 1.240.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger