AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Abimukira 65 barohamye mu nyanja ya Méditerranée

Abimukira 65 bapfiriye mu Nyanja ya Méditerranée mu gice cyayo cy’ahagana muri Tuniziya nyuma y’uko ubwato barimo buhuye n’akaga ku muhengeri bukarohama.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryatangaje ko mu mubare w’abimukira waruri muri ubu bwato 16 bonyine aribo babashije kurokorwa abandi bahera mu mazi.

Aba barokotse bavuga ko ku wa kane ubwo bwato bwahagurutse ahitwa Zuwara muri Libya,nyuma yahoo buhura n’umuhengeri ukabije muri iyi Nyanja ari nawo watumye bwiyubika.

Imibare ya HCR igaragaza ko abantu hafi 164 bapfiriye mu nzira hagati ya Libya n’Uburayi mu mezi ane ya mbere y’uyu mwaka wa 2019.

HCR ivuga ko abarokotse batabawe n’igisirikare cya Tuniziya kirwanira mu mazi, bakaba bategereje ko bahabwa uruhushya rwo kuva mu bwato. Umwe muri bo akaba yajyanywe ku bitaro biri hafi aho ngo yitabweho.

Itangazo ry’igisirikare cya Tuniziya rivuga ko cyohereje ubwato bw’ubutabazi nyuma yo kumenya ayo makuru y’ibyabaye, ndetse kigahura n’ubwato bw’abarobyi na bo barimo batabara abarokotse.

Byumvikana ko abo bimukira bari bavuye mu bihugu by’Afurika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Vincent Cochetel ukora muri HCR yibanda mu karere k’inyanja ya Méditerranée agira ati: “Ibyabaye ni ibyago bikomeye byibutsa ibibazo abagerageza kwambuka Méditerranée bahura nabyo”.

Amakuru amwe avuga ko umubare w’abari muri ubwo bwato ushobra kuba ari munini kurushaho, ko rero umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka, impunzi n’abimukira 15900 bageze i Burayi banyuze mu nzira eshatu zo mu nyanja ya Méditerranée, rikaba ari igabanuka rya 17 ku ijana (17%) ugereranyije n’abahageze muri icyo gihe mu mwaka ushize wa 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger