AmakuruImikino

Abe Workouts ikorera mu bufaransa igiye kuza mu Rwanda nyuma yo kwemererwa ubuvugizi

Hirana Clement n’umujyanama we Karekezi Karpet bibumbiye mu itsinda “Abe workouts” rikorera  mu bufaransa baritegura kuza kumurikira ibikorwa byabo Abanyarwanda nyuma yo kubona abaterankunga mu mushinga wabo witwa “Urban Workouts”.

Aba basore babiri basanzwe bakora umwuga wo gukora siporo y’ubaka umubiri dore ko iri muri siporo zigezweho muri iki gihe cyane cyane mu bakiri bato, hari abakora iyi siporo nk’umwuga kandi ikabahesha imirimo igiye itandukanye ijyanye n’ibigango bakura muri iyi siporo.

Mu buzima bwa muntu ni ngombwa gukora siporo kugira ngo agire ubuzima bwiza, ariko iyo siporo ikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’icyo umuntu ashaka. Umukino cyangwa siporo yo kubaka no kubungabunga umubiri ni kimwe buri byo.

Hirana Clement n’umujyanama we Karekezi Karpet bibumbiye mu itsinda “Abe workouts” rikorera iyi siporo mu bufaransa bafite gahunda yo kuza kumurikira abanyarwanda iyi siporo y’ingirakamaro nyuma yo kubona abaterankunga mu mushinga wabo witwa “Urban Workouts”.

Mu rwego rwo kwegereza abantu ibikorwa byabo, bafite gahunda yo kuza muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati cyane cyane mu Rwanda kugira ngo bakomeze kujya inama kucyabafasha kugira ubuzima buzira umuze harimo no kubegereza ibikenerwa muri iyo siporo ndetse n’imirire ifatwa kugira ngo umubiri umere neza ariko byumwihariko bakaba bagiye gushyiraho ikigo kizajya gitanga amahugurwa ajyanye no gukora siporo yo kubaka umubiri.

Ibi bagiye kubikora ku bufatanye na bamwe mu bayobozi ba IFBB( International Federation of Body Building) ikorera mu bufaransa, muri aba bayobozi twavuga nka Frederic Mompo na Peter Foucaux.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bufaransa Bwana Kabale Jacques aherutse kwakira Abe workouts n’abaterankunga babo mu rwego rwo kumugezaho icyifuzo cyo gushyira icyicaro cyabo IFBB mu Rwanda muri uyu mushinga wabo wa Urban workouts.

Ambasaderi Kabale Jacques yabijeje ubuvugizi kuri guverinoma y’u Rwanda cyane cyane ko ari siporo ifitiye akamaro abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Imyaka itandatu amaze akora iyi siporo, Hirana Clement afite ukuboko kwa santimetero 42, itako rya santimetero 62, santimetero 72 mu mayunguyungu ndetse na santimetero 102 mu gituza.

Amaze kwitabira amarushanwa atatu mpuzamahanga harimo iryabereye I Paris mu bufaransa ryitwa Muscle Show Paris ryabaye muri Werurwe 2016, Musclemania Paris ryabaye muri Ukwakira 2016 ndetse n’irindi ryabaye muri uyu mwaka riteguwe na IFBB( International Federation Of Body Building).

Ubwo Abe workouts n’abaterankunga babo bakirwaga na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger