AmakuruAmakuru ashushye

Abayobozi bane b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) birukanwe burundu

Nkuko itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Mata 2018, rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yanasezereye burundu abayobozi bane b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), barimo Dr Cyubahiro Bagabe Mark wayoboraga iki kigo na Dr Daphrose Gahakwa, wari umwungirije.

Dr Cyubahiro Bagabe Mark wayoboraga RAB, Dr Daphrose Gahakwa, wari umuyobozi wungirije, Innocent Nzeyimana wari ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira na Violette Nyirasangwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange, aba bose basezerewe kumirimo bari bashinzwe  burundu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyakunze kuvugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

iki kigo akenshi cyakunze  gusabwa ibisobanuro ku bikorwa cyari gishinzwe gutunganya bikaza gukorwa uko bidakwiye gukorwa, muri ibyo  harimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa ku buhinzi n’ibindi bijyanye nabwo, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

Dr Cyubahiro Bagabe Mark wayoboraga Ikigo cya (RAB)
Nzeyimana Innocent wari Ushinzwe Imicungire y’Ubutaka no kuhira
Dr Daphrose Gahakwa wari umuyobozi mukuru wungirije
Twitter
WhatsApp
FbMessenger