AmakuruAmakuru ashushyeImikinoPolitiki

Abayobozi bakuru b’igihugu banyagiye abanyamakuru ba siporo, babatwara igikombe cyo kurwanya ruswa

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Vision 2020 igizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu yanyagiye iya AJSPOR igizwe n’abanyamakuru ba siporo ibitego 4-1, birangira inayitwaye igikombe cyo kurwanya ruswa.

Ni umukino amakipe yombi yari yahuriyemo mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.

Saa yine z’igitondo ni bwo amakipe yombi yatangiye gucakiranira muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Vision 2020 isanzwe izwiho kugira abakinnyi bakomeye cyane bayobowe na Perezida wa Senat Nyakubahwa Bernard Makuza, yatangiye yotsa igitutu abanyamakuru birangira inababonyemo igitego kinjiye hakiri kare. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 04 w’umukino gitsinzwe na Bazile waje no gutsindira iyi kipe y’abayobozi bakuru b’igihugu igitego cya kabiri ku munota wa 24.

Iyi kipe y’abayobozi bakuru b’igihugu yakomeje kotsa igitutu Abanyamakuru birangira iyibonyemo igitego cya gatatu cyinjiye ku munota wa 44 gitsinzwe na Muhayimana Theoneste.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Vision 2020 ifite ibitego 3-0 bwa AJSPOR.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, abanyamakuru baje kubona impozamarira batsindiwe na Shema Innocent . Hari ku munota wa 80 w’umukino mbere y’uko Umuyobozi witwa Omar atsindira Vision 2020 igitego cya kane ku munota wa 88 w’umukino.

Uretse gutsinda uyu mukino, Vision 2020 yahembwe igikombe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, abanyamakuru bahabwa 500 000Rwf; mu gihe Nyakubahwa Bernard Makuza yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Abayobozi bakuru b’igihugu babanje mu kibuga.
Abanyamakuru babanje mu kibuga.
Vision 2020 FC yahembwe miliyoni y’Amanyarwanda.
Senateri Bernard Makuza ni we watowe nk’umukinnyi mwiza.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger