AmakuruPolitiki

Abaturage bo muri DRCongo batangije guhungira intambara mu Rwanda

Bamwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangira guhungira mu Rwanda kubera imirwano iri hagati ya M23 na DRCongo yifatanyije na FDLR ndetse n’Aba Mai Mai.

ahagana mu masaha ashyira saa kumi abantu bari bamaze kwambuka umupaka bakabakabaga 100.

Ni mu gihe inyeshyamba za M23 atangaje ko zafashe umupaka wa Kabuhanga na Buhumba, imirwano ikaba ikomeje mu gace ka Kibumba (Ku Route) kari mu bilometero bike werekeza mu Mujyi wa Goma.

Abahunze baturutse ahitwa Ruhunda na Buhumba, bakaba barimo umugabo bivugwa ko yakomeretse cyane akaba yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umwe mu bahunze yabwiye itangazamakuru ati: “Twumvise amasasu menshi ahagana saa saba z’amanywa, duhita twambuka umupaka dushaka ahari umutekano. Tuzaguma ahangaha kugeza Igihe imirwano izahosha.”

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Busasamana Akarere ka Rubavu, yabwiye Imvaho Nshya ko bakomeje kubona ibishashi by’amasasu akomeje guhererekanywa hagati ya FARDC na M23 mu kibaya cyegereye umupaka mu cyerekezo cy’Umujyi wa Goma.

Étienne Mvano, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yavuze ko abakiriwe bacumbikiwe n’inshuti n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda mu gihe hagitegerejwe ibikorwa by’ubutabazi byisumbuyeho.

Yagize ati: “Imiryango n’inshuti bemerewe kubacumbikira bakwiye kubayobora, turategereje ngo turebe ko hari abandi bahunga. Tuzareba uko twategura ahantu hanini kandi hatekanye.”

Abahungiye mu Rwanda baturutse mu muryango 33 kuva imirwano yubura hagati y’u Rwanda na RDC. Iyo mirwano irimo kubera muri Ruhunda, Nyundo na Buhumba, muri metero nke cyane uvuye ku mupaka w’u Rwanda.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko imirwano yafashe intera guhera ku ya 20 Ukwakira, ibihumbi by’abaturage bakaba baraturutse muri Teritwri ya Rutshuru ahatangiriye intambara berekeza ahitwa Kanyarucinya na Kibati mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, mu gihe abandi bagiye muri Teritwari ya Lubero.

Mu gihe imirwano ikomeje kwerekeza I Goma, bivuze ko abo baturage bashobora kwisanga na bo bambutse umupaka bahungiye mu Rwanda. Intambara ya M23 na FARDC yifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro imaze gukura mu byabo abarenga 200,000 kuva muri Werurwe ubwo intambara yatangiraga.


Mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, ku wa Gatanu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida w’Angola akaba n’umuhuza w’u Rwanda na RDC João Lourenço, baganira kuri icyo kibazo mbere y’uko uwo muyobozi yerekeza i Kinshasa ngo ahure na Perezida Felix Antoine Tshisekedi.

Urugendo rwo gushaka amahoro muri ako gace ka RDC rukomeje gushyirwamo imbaraga n’inzego zitandukanye z’Afurika, ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwateguye Inama na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo kuri iki Cyumweru taliki ya 13 n’iya 14 Ugushyingo.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Dr. Peter Mathuki yaherekeje Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n’abajyana b’Umuyobozi Mukuru wa EAC akaba na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Ibiganiro bagirana biribanda ku ngamba zikenewe gufatwa mu guharanira umutekano urambye muri RDC, mu gihe inyeshyamba zishinja Leta y’icyo Gihugu kuba ari yo yahisemo inzira y’intambara mu gihe izo nyeshyamba zo zasabaga kuganira na yo.

Guverinoma ya RDC iracyinngiye ku birebana no kuganira n’inyeshyamba za M23, aho izita ibyihebe nubwo zahagurutse ziharanira guhagarika akarengane zakorerwaga n’imiryango yazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger