AmakuruUtuntu Nutundi

Abaturage bari batuye mu gace kiswe akibicucu (Idiots Village) barabyinira ku rukoma nyuma yo guhindurirwa izina

Abaturage bakomoka mu majyaruguru ya Nigeria mu gace kahoze kitwa akibicucu ( Idiots Village) barishima bidasanzwe nyuma y’uko Leta ya Nigeria, ibahaye uburenganzira bwo guhindurirwa izina bakava ku ry’ubujiji.

Ni nyuma y’uko aba baturage bari bamaze igihe kirekire bafite ipfunwe ryo kuvugira mu ruhame aho bakomoka haba ku byangombwa ndetse no mu biganiro bisanzwe bagiranaga na bagenzi babo baturutse mu bindi bice.

Aka gace kakuriweho izina ryari rizwi nka ( Idiots Village) gahabwa izina rya ( Plenty Area) rigaragaza ko hari aho abaturage bahatuye bamaze kugera mu iterambere.

Umuyobozi wo muri aka gace yavuze ko abantu benshi babasekaga nyuma yo kuvuga agace bakomokamo, yakomeje avuga ko nabo ubwabo bumvaga bibateye ikimwaro.

Yagize ati:” Byabaga biteye isoni kubwira umuntu ko ukomoka mu gace k’ibicucu Unguwar Wawaye [Area of Idiots] ariko ubu buri wese muri twe anejejwe n’izi mpinduka zo kuba yavuga aho aturuka mu izina rishya  Yalwar Kadana [Area of Plenty],”.

Yakomeje avuga ko bishimiye ubuyobozi bwabafashije guhindura izina ribi bari basanwe.

Aka gace ko muri Leta ya Kano mu majyaruguru ya Nigeria, kungutse izina rishya nyuma y’imyaka 70 yari ishize bitirirwa injiji.

Izina ry’ubucucu ry’aka gace ngo ryakomotse ku mugezi wari ukarimo witwaga Idiotic River, kugeza nanubu ntiharamenyekana impamvu wiswe iri zina.

Umuyobozi w’aka gace yavuze ko bishimiye izina rishya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger