AmakuruImikino

Abarimo Jules Ulimwengu wa Rayon Sports barashinjwa ubwambuzi

Abakinnyi batandukanye bakina muri shampiyona ya hano mu Rwanda baromo Jules Ulimwengu ukinira Rayon Sports, barashinjwa kwambura 50,000Rwf uwabafashije kubona indangamuntu mu buryo bynyuranyije n’amategeko.

Uyu ushinja aba bakinnyi ubwambuzi n’umugore witwa Salima w’i Nyamirambo, usanzwe akora umwuga wo kumesera abantu muri Kigali kugira ngo abone amaramuko.

Mu byo uyu mugore yari yasezeranye n’aba bakinnyi ni uko yagombaga kubasabira amarangamuntu nk’abana be, hanyuma buri mukinnyi akamuha ishimwe rya 50,000Rwf, amafaranga avuga ko batigeze bamuha.

Cyakora cyo nyuma byaje kugaragara ko habaye amanyanga kugira ngo aba bakinnyi babone amarangamuntu, bituma batangira gukorwaho iperereza ngo basobanure uko babonye amarangamuntu y’u Rwanda.

Salma aganira n’umunyamakuru wa Radio TV 10 yavuze ko abandi bari basangiye ikibazo na Ulimwengu barimo na Nimubona Emery uzwi nka Kadogo wa Police FC.

Magingo aya abakinnyi bane muri 24 bafite ikibazo cy’indangamuntu ni bo byagaragaye ko bazibonye mu nzira inyuze mu mucyo.

Aba barimo Ndizeye Samuel na Irakoze Saidi ba Rayon Sports cyo kimwe na Munyakazi Yussuf Lule na Nimubona Emery uzwi nka Kadogo ba Police FC.

Bagenzi babo uko ari 20 bo ntabwo bemerewe gukina umwaka w’imikino utaha muri shampiyona y’u Rwanda nk’abanyarwanda, ndetse bivugwa ko bashobora guhita basabwa no gusohoka mu gihugu kuko banakinjiyemo mu buryo budakurikije amategeko.

Aba barimo:

1. Tokoto André (Mukura Victory Sports)
2. Ntate Djumaine(Yakiniraga AS Kigali)
3. Harerimana Rachid Léon( yakinaga muri AS Kigali)
4. Idi Djumapili(Etincelles)
5. Girukwishaka Fabrice
6. Habonimana Jimmy Abdoul(Etincelles)
7. Kavumbagu Nahimana Guy(Etincelles)
8. Ndikumana Mussa
9. Irakoze Saidi(Rayon Sports)
10. Ndikumana Magloire(Police FC)
11. Bigirimana Yahya(yanyuze muri Rayon Sports)
12. Idi Saidi Djuma (Mukura VS)
13. Ismael Wilondja(yatandukanye na Mukura VS)
14. Ulimwengu Jules(Rayon Sports)
15. Nininahazwe Fabrice(yatandukanye na AS Kigali)
16. Ndoriyobija Eric(Police FC)
17. Cyitegetse Bogard(AS KIgali)
18. Ntahobari Assouman(Mukura VS)
19. Ndayishimiye Hussein (Gicumbi FC)
20. Hakizimana Kevin(Police FC)
21. Mussa Muryango(yanyuze muri AS Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger