AmakuruAmakuru ashushye

Abarangije amashuri yisumbuye bahawe amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), cyatangaje ko hari amahirwe yo kujya kwiga Kaminuza mu Bushinwa ku buntu ku bufatanye na Leta y’u Bushinwa.

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 23 Werurwe uyu mwaka, Leta y’u Bushinwa yasabye iy’u Rwanda ko bakoherezayo abanyeshuri 10 bakajya kwigayo mu ishuri rya Alibaba ryigisha ibijyanye n’ubushabitsi.

Abazasekerwa n’aya mahirwe baziga ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ubucuruzi bwo kuri Internet. Ibikenerwa n’umunyeshuri byose bazajya babihabwa.

Biteganyijwe ko batangira amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020. Uwemerewe gusaba ko yaba umwe muri aba banyamahirwe agomba kuba ari umunyarwanda kandi afite ibyemeza ko yarangije amashuri yisumbuye.

Ikindi ni uko bagomba kuba barize rimwe muri aya mashami, MEG, HEG, HEL, LEG cyangwa MCE. Agomba kuba yaragize amanota ari hagati ya 68 na 73 mu kizamini cya leta cyakoze mu 2017 na 2018, ari hagati y’imyaka 18 na 25 kandi azi neza kuvuga no kwandika icyongereza yaba azi ku gishinwa bikaba akarusho.

Iri tangazo ryagufasha gusaba iyi buruse.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger