AmakuruUtuntu Nutundi

Abanyeshuri bagiranye amakimbirane barwanisha imihoro

Muri Afurika y’epfo hakwirakwijwe amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo imirwano y’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuli yisumbuye cyo mu ntara ya Limpopo,mu majyaruguru ya Africa y’epfo cyitwa Tlakale Mashashane Secondary School, barwanisha imihoro.

Muri Aya mafoto yabaye kimomo, aragaragaza abanyeshuri bafashe imihoro birukanka kuri bagenzi babo bashaka kubatema abandi nabo bahunza amagara yabo kugira ngo  barebe ko bakwihisha bagatoroka umuhoro.

Abanyeshuri barwanaga, batutumbije iyi mirwano bacyambaye umwambaro rusange w’ishuri, bivugwa ko bagiranye kutumvikana hagati yabo, bamwe bakadukira imihoro mu bubiko bw’ikigo bagatangira gusatira bagenzi babo ngo babateme.

Abashinzwe uburezi muri Afrika y’Epfo bahise binjira muri iki kibazo cy’aba banyeshuli, byatumye abanyeshuli bagera ku icyenda batabwa muri yombi.

Mu makuru yatanzwe ni uko aba banyeshuri barwaniye mu nzira amasomo arangiye ndetse umwe mu banyeshuli barwanishaga imipanga yakomeretse bikomeye.

Ikibazo cy’urugomo ku bigo by’amashuli muri Afrika y’Epfo gikomeje kuba agaterera nzamba kuko ubushyize aribwo hari haherutse gutangazwa amakuru avuga ko hari umunyeshuri wo muri iki gihugu wateye umwarimu we icyuma.

Nubwo aba banyeshuri barwanaga bashaka gutemagurana, hatangajwe ko ubuyobozi bw’ikigo bwahageze ibintu bitaraba ibindi, bihutira kubakiranura kuburyo Imana yakinze akaboko imirwano bakayihoshorora nta n’umwe uhasize ubuzima.

abanyeshuri 9 batawe muri yombi
Aba banyeshuri barwanishaga imihoro
Umwe mubarwanaga yakomeretse bikomeye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger