AmakuruImyidagaduro

Abanyecongo beretse Charly na Nina urukundo rurabarenga (Amafoto)

Abanyecongo beretse urukundo rukomeye abahanzikazi nyarwanda Charly na Nina, mu gitaramo cyo gusoza Amani Festival , iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize kuya 6 Gashyantare kibera 2022, kibera mu i Goma aho iri serukiramuco ryari rimaze Iminsi riri kubera.

Aba bahanzikazi bari ku rutonde rw’abagomba gususurutsa abitabiriye ibirori byo gusoza iri serukiramuco, baririmbiye abakunzi b’umuziki babarirwaga mu bihumbi by’abatuye.

Muri iki gitaramo aba bahanzikazi bari baherekejwe na Symphony Band, itsinda ricuranga rigizwe n’abasore n’inkumi bize umuziki ku Ishuri rya Muzika ryahoze riherereye ku Nyundo ubu ryimukiye mu Karere ka Muhanga.

Mu gihe bamaze ku rubyiniro bashimishije abakunzi b’umuziki mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo “Indoro”, “Agatege”, “Owooma” n’izindi.

Nubwo bari bamaze igihe badakora umuziki, Charly na Nina basanze bagifite abakunzi benshi i Goma ndetse benshi bakibuka indirimbo zabo kuko bafatanyaga kuziririmba.

Nyuma y’iki gitaramo aba bahanzikazi babwiye abanyamakuru ko igihe bamaze batagaragara mu muziki, cyari ikiruhuko bihaye ndetse bizeza abakunzi babo ibikorwa byinshi.

Amani Festival Charly na Nina baririmbyemo ni iserukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi banyuranye ndetse bafite amazina akomeye. Barimo na Mohombi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Bumpy ride’, ‘Coconut tree’ yakoranye na Nicole Scherzinger n’izindi zitandukanye.

Uretse iki gitaramo bakoranye byitezwe ko mu minsi ya vuba iri tsinda risohora n’indirimbo yaryo nshya rimaze iminsi rikoraho mu ibanga.

Imyaka yari ibaye ibiri Charly na Nina badakora ibitaramo ndetse badasohora n’indirimbo. Ryaherukaga gushyira indirimbo hanze muri Werurwe 2020 ubwo hasohokaga iyiswe ‘Ibirenze ibi’.

Charly na Nina baherukaga kugaragara mu gitaramo basangiye urubyiniro muri Nzeri 2020, hari muri Iwacu Muzika Festival.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger