AmakuruAmakuru ashushye

Abanyarwanda 4 bahungiye i Burundi batinya kwikingiza COVID-19

Abanyarwanda bane baheruka guhungira muri Komine ya Bugabira ho mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi bavuga ko badashaka kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

Radio na Televiziyo Isanganiro yavuze ko aba Banyarwanda barimo umugabo umwe n’abagore batatu bahungiye mu Burundi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021.

Byari nyuma y’iminsi itanu Guverinoma ishyize hanze ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byibanda ku gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, hashize iminsi itatu ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoye andi mabwiriza avuguruye, nk’aho abajya mu tubari, muri resitora n’abitabira imihango y’ubukwe basabwa kuba barikingije mu buryo bwuzuye.

Umunsi aba Banyarwanda bahunga ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye andi mabwiriza avuguruye, akuraho igikorwa cyo kwiyakira mu gihe habayeho ubukwe, asaba abakora ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali kuba barikingije, asaba abajya mu nsengero kuba barikingije, ahagarika ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri.

Umuyobozi wa Komini ya Bugabira, Twizerimana Eric, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko yagerageje kumvisha bariya bantu ko bakwiye gusubira mu Rwanda bakabyanga.

Ngo bavuze ko ukwemera kwabo kubabuza kwikingiza Covid-19 kubera ko izi nkingo ari iza “Anti-Kristo”.

Twizerimana yavuze ko iki kibazo cyageze kuri Guverineri w’Intara ya Kirundo, kandi ngo yaba yaravuganye n’ubuyobozi bwo mu Rwanda ku buryo basubira iwabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger