Amakuru ashushyePolitiki

Abandi banyarwanda bagera kuri 40 bongeye gutabwa muri yombi muri Uganda

Abanyarwanda 40 biyongereye ku bandi benshi baherutse gufatirwa muri Uganda bashinjwa kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abantu barenga 80 nibo batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere mu gace kitwa Nyakabande mu Karere ka Kisoro, bitegetswe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere witwa Christopher Ruhunde.

Abatawe muri yombi barimo abanyarwanda 40, abaturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo 28 ndetse bivugwa ko hari n’abanya-Uganda 15 bafashwe.

Ruhunde yavuze ko nubwo umubare munini w’abatawe muri yombi ari Abanyarwanda, ntaho bihuriye n’ibibazo by’umwuka mubi bimaze igihe hagati y’ibihugu.

Ati “Nubwo umubare munini w’abo batawe muri yombi ari abanyarwanda, ibikorwa byo kubata muri yombi ntaho bihuriye n’umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Daily Monitor yatangaje ko ku wa 27 Ugushyingo 2019 nabwo Uganda yari yataye muri yombi abandi banyarwanda 32 nyuma birukanwa mu gihugu bashinjwa ko binjiye binyuranyije n’amategeko.

Kuva mu 2017 abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagashinjwa ko ari intasi.

Ni ibintu bituma bakorerwa iyicarubozo rikomeye ku buryo bamwe bahava babaye intere, bagakuramo ubumuga.

Ibi nibyo byatumye u Rwanda rugira inama abaturage barwo guhagarika ingendo bagirira muri Uganda kubera kutizera umutekano wabo muri iki gihugu cy’igituranyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger