AmakuruUtuntu Nutundi

Abana 8 biga muri Wisdom School bavuye guhugurirwa gukoresha Robots i Dubai biteguye kubyaza umusaruro Ibyo bize

Abana 8 basanzwe biga mu ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze, bavuye guhugurirwa gukoresha imashini zikora nk’abantu zizwi nka Robots mu ndimu z’amahanga bavuga ko bungukiye byinshi batari bazi mu bumenyi bahawe kuburyo hari ikintu kinini byongeye ku bumenyi bw’ikoranabuhanga bari basanzwe bahabwa n’iri shuri.

Aba bana bose uko ari 8 ubwo bururukaga Indege bava mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai, bagaragazaga ko bishimiye kumenya byinshi ku mikorere y’izi mashini zitezweho guhindura byinshi mu iterambere ry’icyerekezo Isi ya none irikwerekezamo.

Isimbi Answer ni umwe muri abo bana bagaragaza ko yatunguwe no kumenya imikorere y’izi mashini ndetse akanahamya ko agiye guharanira gushyira mu bikorwa Ibyo yazimenyeho.

Isimbi Answer yiga mu mwaka wa Gatunu wamashuri abanza muri Wisdom Shool, afite imyaka 11. Isimbi ni umwe mu bana 8 bavuye guhugurirwa uko izo mashini zikorwa nuko zikoreshwa, ubwo yururukaga indenge yagaragaje kumvikanisha impamba avanyeyo.

Yagize ati'”Mbere nagiraga ngo Irobo(Robot) Wenda ni umuntu wihishemo cyangwa ibindi ariko Irobo ushyiramo Ibyo ushaka byose,igakora uko uyitegetse, nayibonaga nkabona ari ikintu kiraho ariko ubungubu niyongete ubumenyi, wayikora bwatwigishije uko bayikora,uko wayigenzura mbese nanjye nahakuye igitekerezo cyo kuba nakora Irobo yanjye bwite”.

Igihugu nkuRwanda kiri mu nzira yamajyambere ni nako gikomeje kwisanishanuruhando mpuzamahanga kugira ngo kigendane n’ibitaragerwaho kinasatira ibyagezweho mu ikoranabuganga.

Nteziyaremye Aime Justin umubyeyi utuye mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze avuga ko babyemeranya nishuri kugira ngo aba bana bashobore kwigira ku bihungu byateye imbere bizaborohera guhangana n’iterambere rya Technology Isi irikwerekezamo.

Ati'” Tubyemeranya n’ishuri ubwo tugategura uburyo abana bagenda,bajya bavuga ngo ubwenge burarahurwa,u Rwanda ruracyari mu nzira y’amajyambere murabizi, buriya bihugu by’Abarabu byamaze gutera imbere muri Technology niyo mpamvu umwana wiga mu mwaka runaka hano, Kano kanya niba agiye muri Dubai agaragaza ko yabonye ibintu bushya bitandukanye birumvikana ko ku byo yari asanzwe azi hiyongeyeho byinshi cyane”.

NDUWAYESU Elie umuyobozi mukuru wa Wisdom School mu Rwanda avuga ko uru rugendo bavuyemo rwari rugamije gukangura abana ku kigero cyumuvuduko isi iriho mu ikoranabuhanga,kugira ngo bamenye uko amarobo akorwa n’uko akoreshwa.

Ati'”Urugendo rwa Wisdom School i Dubai kuva tariki 26-30 Werurwe 2023, abana bari bagiye gusobanukirwa ,twari tugiye mu mahugurwa yo gusobanukirwa neza uburyo bwo gukora Robot na Drone,kumenya uburyo bikorwa ariko no kumenya uburyo ubikoresha kuko bisaba kubyikoresha u wenge kugira ngo umenye uburyo bishobora gukora,kugira ngo abana twajyanye badhobore guhumuka bamenye aho Isi igeze”.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze NZIGIRA Fideli, avuga ko uku gufasha abana gutyaza ubwenge mu bihugu byamahanga impinduka zabyo zivugira rikanivugira mu mashuri.

Yagize ati’:”Kuba tugira abafatanyabikorwa bitabira iyo gahunda yo gutuma abana bafunguka mu mutwe,mu bwenge no mu mitekerereze hari ikintu bihindura ku mikorere y’amashuri ndetse n’imikorere y’abana”.

Aba banyeshuri nyuma yo kuva muri Unique World Robots ikigo bahugurirwaga mo babanje kwakirwa na Edward BIZUMUREMYI uhagarariye inyungu zu Rwanda mu gihugu cya Dubai, nawe abasaba gukunda ibyo biga kuko ibyo bikenewe mu cyerekezo cy’Isi 2050.

Abahanga mubijyanye na Siance na Techology, bagaragaza ko nyuma ya 2030 ku Isi hari imirimo irenga Miliyoni 28, abayikora bazabura akazi kabo kubera ko izaba ikorwa nimashini zikora nkanatu Robots, ibishimangira ko aho Isi igana abazaba bafite imirimo bazaba biganjemo abize Tehnology ku rwego ruhambaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger