AmakuruImikino

Abakunzi ba ruhago bari mu rujijo rw’aho umukino wo kwishyura w’Amavubi na Benin uzabera

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi,bamaze kuva kuri Hotel baribacumbitsem, aho biteguye kugaruka i Kigali mu masaha make, nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Benin mu mukino wa gatatu mu gushaka itike yo kwerekeza muri AFCON 2024.

CAF yategetse ko bakinira muri Benin imikino yombi ndetse ntabwo irisubiraho kuri icyo cyemezo nubwo MINISPORTS yavuze ko hari ikiri gukorwa.

Icyemezo mu gihe cyaba kidahindutse ni ukuvuga ko Amavubi yasubira i Cotonou imikino yose igakinirwa ku mbuga ya Benin aho kuba harashakishijwe ubundi buryo cyangwa ngo batire ikibuga ahandi.

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bari mu rujijo rw’aho undi mukino uzahuza aya makipe yombi uzabera kubera ko CAF yamenyesheje u Rwanda ko rutemerewe kwakira uyu mukino kubera ko nta hoteli zemewe ziri mu karere ka Huye aho uwo mukino wagombaga kubera.

Amakuru agezweho yemeza ko hari gukorwa igishoboka ngo Amavubi akinire mu rugo

Minisitiri Munyangaju ubwo yari muri Sena mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko, ku wa 22 Werurwe 2023, yakomoje ku biri gukorwa kugira ngo icyemezo cya CAF gihindurwe.

Ati “Byarangiye saa Saba za mu gitondo, FERWAFA, yandikirana na CAF.’’

Yaciye amarenga ko hari ibiri gukorwa kandi inzego bireba ziticaye ubusa.

Yakomeje ati “Ibyo byose ni byo twarayemo, ni byo turimo. Hari aho bigera bikaba ngombwa ko amakuru adasohoka ako kanya kugira ngo bitagira icyo byangiza.’’

Nyuma yo kumenyeshwa icyemezo cyo kwakirira umukino warwo muri Bénin, u Rwanda rwahise rwandikira CAF rugaragaza ko rutanyuzwe n’uwo mwanzuro ndetse n’uburyo ikipe yabujijwe gukora imyitozo ku kibuga yakiniyeho, imigirere ubusanzwe ihanirwa n’amategeko ya CAF.

Amakuru aravuga ko u Rwanda rukomeje gushakisha hirya no hino ndetse ku mugoroba byavuzwe ko uyu mukino ushobora kubera i Lome muri Togo nubwo nta rwego rwizewe rurabitangaza.

Amavubi yahagurutse muri Bénin agaruka mu Mujyi wa Kigali aho biteganyijwe ko ikipe ihagera mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, ahagana saa Sita na 45.

Nyuma y’imikino itatu u Rwanda rumaze gukina, ruri ku mwanya wa gatatu aho rufite amanota abiri ku icyenda. Muri iri Tsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire. Sénégal ni yo iyoboye n’amanota atandatu, Mozambique ifite ane [ibihugu byombi ntibirahura] mu gihe Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.

Umukino ubanza warangiye ari 1-1

Twitter
WhatsApp
FbMessenger