AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Abakinnyi 25 n’abatoza ba Guinéé-Bissau barembejwe n’impswi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu gihugu cya Guinée-Bissau (FFGB), ryatangaje ko abakinnyi 25 b’ikipe ya kiriya gihugu n’abatoza barembeye mu bitaro, nyuma yo kuhajyanwa igitaraganya bahitwa banaruka.

Aba bakinnyi bagize iki kibazo nyuma yo gufata ifunguro rya nimugoroba ku munsi w’ejo.

Ikipe ya Guinée-Bissau iri i Rabat muri Maroc aho igomba guhurira n’ikipe ya kiriya gihugu, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar uteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Magingo aya ntiharamenyekana niba uyu mukino uba, gusa FGG ivuga ko yagerageje kuvugisha Komiseri w’umukino ntibyayikundira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger