Amakuru ashushyeImyidagaduro

Abahanzikazi Charly na Nina bavuze icyabateye kutitabira Salax awards ya 2019

Charly na Nina abakobwa bamaze kumenyekana muri muzika ya hano mu Rwanda bavuze ko kujya muri  salax awards byari kuba nko gukina ndetse no gutakaza umwanya wabo kuko ngo haracyagaragaramo ibisa n’akavuyo mu gushyira abahanzi mu byiciro.

Aba bahanzikazi bakaba bavuze ibi nyuma yo kuba bataritabiriye aya marushanwa ya salax awards aho bavuga ko  basanze hari ibitaratungana neza. Aha bakaba bagira bati:”usanga umuhanzi umaze iminsi akora baramushyize  mu cyiciro kimwe n’abana batoya ukabona ko rimwe na rimwe abatoranya baba basa n’aho ibyo bakora batabizi, twe rero twahisemo kurekera abana ibi bihembo hanyuma natwe tukaba duherereye mu bindi kuko ibyo gukora birahari ndetse byinshi”.

Aba bahanzikazi kandi basoje bavuga ko uburyo abahanzi batoranywa bishobora kuba bidafite ikibazo ahubwo ngo ikibazo ni uburyo bashyirwa mu byiciro bakavuga ko iyo baza kwitabira iri rushanwa byari kuba nko gukina no guta umwanya wabo kandi ngo umwanya urahenda.

Naho Isiaka MUREMBA umuvugizi wa salax awards avuga ko babanje kuvugana n’abahanzi uwabyemeye akajyamo ngo ni uburenganzira bwe n’uwabyanze kandi nawe ngo arabyemerewe gusa akavuga ko gutoranya abahanzi no kubashyira mu byiciro nta muntu n’umwe wagombye kubigiraho ikibazo cyane ko ngo iyo umuntu ashyirwa mu cyiciro hakurikizwa ibikorwa yakoze.

Kugeza ubu abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 mu byiciro icyenda bamaze gutangazwa  nyuma y’uko bamwe bagiye bivanamo  bitewe n’impamvu zinyuranye gusa ariko ngo hari icyizere cyo gutera imbere kw’irinrushanwa nyuma y’aho uyu mwaka abari basanzwe baritegura  aribo Ikirezi Group bahaye  inshingano kampani ya AHUPA Digital Services ikazaritegura mu gihe cy’imyaka itanu.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger