Amakuru ashushye

Abahanzi bo mu Rwanda badabagijwe baterwa inkunga na Koreya y’Epfo

Minisiteri y’ umuco na Siporo, MINISPOC, ifite abahanzi mu nshingano zayo yakiriye akayabo ka miliyoni ijana zo gutera ingabo mu bitugu abahanzi bo Mu Rwanda mu rwego rwo kujya babafasha mu bibazo bitandukanye bahura nabyo.

Uyu ni umushinga witezweho gufasha abahanzi mu ngeri zitandukanye guteza imbere ibihangano byabo, kubahugura no kubongerera ubumenyi haba mu mujyi no mu cyaro.

Bamwe mu bahanzi bagaragaje impungenge kuri uyu mushinga bavuga ko iyawubanjirije itatanze umusaruro ari nayo mpamvu bagiye gukora iperereza ku bibazo n’imbogamizi zihari kugirango bazikemure.

Hope Azeda ukuriye Itorero ry’imikino y’amakinamico rya Mashirika, yavuze ko guhera mu 2014 hagiye haza abashaka gufatanya n’abahanzi ariko ntacyo byatanze.

Yagize ati “Twebwe abakora ubuhanzi twarabaruwe inshuro zirenze imwe. Nagiraga ngo mbaze icyo ibi byo bizageraho kuko tumaze kurambirwa guhora tubwirwa ngo turi gushakirwa ibisubizo, ndashaka kumenya igishya kigiye gukorwa.”

Bimwe mu bibazo abahanzi bagaragaza birimo kubura ubumenyi buhagije mu mwuga wabo, kutagira ubushobozi mu buryo bw’amafaranga, kutamenyekana ku ruhando mpuzamahanga, kubura aho bagurisha ibihangano byabo n’ibindi.

Impungenge ze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James, yagize icyo azivugaho; ashimangira ko bagiye gushingira ku byari byarakozwe hanyuma hakarebwa ibikibura kugira ngo bishakirwe umuti.

Yagize ati “Kureba uko inganda ndangamuco zihagaze byari byaratangiye gukorwa, kubikora rero barabanza batangirire ku byagezweho babishyire hamwe bamenye ibyo ari byo, noneho barebe ibibuze abe ari byo bakoraho. Ibi bizatuma tumenya ngo ni ikihe kibuze mu kihe cyiciro, kugira ngo tumenye ahagomba gushyirwamo imbaraga cyane.”

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yavuze ko Minisiteri yiteguye gutanga igikenewe cyose kugira ngo umushinga uzagere ku cyo washyiriweho.

Yagize ati “Minisiteri yiteguye gutera inkunga buri ntambwe y’uyu mushinga kugira uzashyirwe mu bikorwa uko bikwiye, no gutanga igikenewe cyose kugira ngo ubashe kugera ku ntego zawo.”

Muri uyu mushinga uzamara umwaka umwe ibihangano birimo  indirimbo, amakinamico, ibishushanyo, sinema n’ubugeni nibyo bizitabwaho.

Uhagarariye Koreya y’Epfo u Rwanda nawe yatanze ijambo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger