Amakuru ashushye

Abahanzi batandukanye bakusanyije amafaranga yo gufasha Producer Aaron Nitunga-Biracyakomeje

Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama 2018, abahanzi batandukanye ba hano mu rwanda bakusanyije amafaranga yo gufasha Aaron Nitunga urembejwe n’uburwayi kugira ngo ajye kwifuza.

Iki gikorwa cy’indashikirwa cyabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo,  MINISPOC, aho abahanzi batandukanye barimo Oda Paccy, Mariya Yohana, Intore Tuyisenge n’abandi batandatukanye bari bitabiriye iki gikorwa kugira ngo hakusanywe inkunga y’amafaranga yo kugirango producer Aaron Nitunga ajye kwivuza uburwayi afite ku gice cy’umutwe. Aramutse abonye inkunga yazajya kwivuriza mu Buhinde.

Uyu mugabo wabonaga ananiwe kubera uburwayi

Uyu mugabo utari wamenya igitera iyi ndwara y’umutwe,  yari yitabiriye iyi nama ariko arembye ubwo inama yari igeze hagati abari bayitabiriye bamusabye ko yajya kuruhuka cyane ko yagaragazaga umunaniro ukabije , gusa ariko  Producer Aaron Nitunga yanze kugenda atagize icyo avuze maze ashimira abagize iki gitekerezo kandi abizeza ko nabona amafaranga azakira bakongera bakabonana. Akimara kuvuga iri jambo ryateye amarangamutima benshi mu bari muri iki cyumba, yahise yisohokera arataha.

Aha abitabiriye inama  biyemeza gukomeza gukangurira abandi bahanzi nabandi bafite aho bahuriye na muzika kugira ngo bunganire uyu mugabo  yivuze kandi akire nyuma yuko amafaranga asa naho amushizeho kubera indwara amaranye imyaka irenga 20 yivuza mu bihugu bitandukanye ariko ntakire.

Nyuma yuko iyi nama yari isize habonetse amafaranga arenga miliyoni 2 [2 ooo ooo Frw] , abateguye iyi nama batangaje ko   uyu mugabo agomba gufata indege akajya  kwivuriza mu Buhinde  bitarenze iki cyumweru turimo kuberako .

Niba nawe wifuza kugira inkunga utanga wabikora uciye kuri iyi aderesi iri kuri uru rupapuro

Mariya Yohani n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger