Amakuru ashushye

Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star bataramiye ab’i Kabuga-AMAFOTO

Abahanzi icumi bari mu irushanwa riruta ayandi mu myidagaduro hano mu Rwanda bataramiye abatuye i Kabuga mu mujyi wa Kigali.

Ibi babikoze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018, buri muhanzi yagiye aririmba indirimbo ye imwe igezweho ari nako yibutsa abantu uburyo bamutora dore ko iri rushanwa ry’uyu mwaka umufana azagira uruhare mu gutoranya uwahize abantu binyuze mu majwi azabarurwa ku batoye bifashishije kohereza ubutumea bugufi burimo nimero usanze mu mufuniko w’icupa rya Primus uguze.

Ibihembo biri muri iri rushanwa bitandukanye n’ibyari bisanzwe, Mu gutanga ibihembo ku munsi wa nyuma, abahanzi batanu ba mbere ni bo bazahembwa bitandukanye no mu myaka yashize aho bose bahembwaga amafaranga y’inyongera bitewe n’uko buri wese yitwaye.

Umuhanzi uzegukana Primus Guma Guma Superstar iri kuba ku nshuro ya 8 azahembwa miliyoni 20, azemezwa n’akanama nkemurampaka gusa. Uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane azahabwa miliyoni 15 nk’umwanya mushya wiyongereyemo.

Ibi bivuze ko uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35 za Bralirwa icyarimwe.

Abahanzi bari guhatanira ibi bihembo ni Christopher, Bruce Melody, Young Grace, Queen Cha, Khalfan, Jay C, Uncle Austine, Mico The Best, Just Family na Active.

Jay C ku rubyiniro ati” Ambassador!”
Kuririmba Hip Hop bisaba gukoresha ingufu, Khalfan ku rubyiniro
Itsinda rya Just Family
Bibyiniraga nta kabuza
Queen Cha ari ku rubyiniro ati turirimbane
Abantu bari baje ari benshi
Mico The Best
Ka Primus kaba gahari rwose
Bruce Melody yahigiye gutwara iki gikombe
Uncle Austine ukora ibitaramo ariko anarwaye
Young Grace
Christopher nawe ngo ashaka iki gikombe kuko ni inshuro ya nyuma aririmo
Itsinda rya Active
Twitter
WhatsApp
FbMessenger