Amakuru ashushye

Abahanzi baradukabiriza , iyumvire gahunda yo gushyira Video y’indirimbo “Usibadilike” ya Dream Boys na Fille yamaze gusohoka

Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 ukuboza 2017, itsinda ry’abasore babiri Dream Boys ryatangajeko ryamaze gukora amashusho y’indirimbo bakoranye n’umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Uganda Fille, ariko bavuga ko ntagahunda bafite  yo kuyishyira hanze vuba.

TMC , Platini bagige itsinda Dream Boys bafatanyije n’umuhanzikazi Fille wo muri Uganda bakoranye indirimbo bise”Usibadilike”, ndetse iyi ndirimbo yamaze no kugera hanze , yakozwe na Junior multisystem , mu kiganiro Nemeye Platini yagiranye na Radio 10 yemejeko amashusho yiyi ndirimbo bamaze kuyatunganya ariko ko batahita bayashyira hanze kugirango iyi ndirimbo iri mu buryo bwamajwi ibanze imenyekane.

Abajijwe aho gahunda yo gushyira hanze amashusho ya Usibadilike Platini yagize ati:”Yego video ya usibadilike dream boys yakoranye na fille  ubu irahari , twamaze kuyikora byose byararangiye, ubu nyifite   mumufuka kuberako audio tuyisohoye vuba  ntabwo twahita dushyira amashusho hanze, reka abakunzi bacu babanze bumve uburyohe bwa Audio ya Usibadilike.”

Aba basore bagize Dream Boys bakunze gukora indirimbo nyinshi kandi zikanyura amatwi ya benshi mu bakunda ibihangano byaba basore , ndetse bakaba bamaze kwerekana ko bari ku rwego rwiza muri Muzika yahano mu Rwanda.

Itsinda ry’abaririmbyi “Dream Boys” niryo ryegukanye irusharwa ryo kuririmba rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya karindwi (PGGSS7)ku wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.

https://www.youtube.com/watch?v=0e8FePmJ2cw

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger