Amakuru ashushye

Abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018 mwese muzapfira mu muriro utazima kubera Ruswa: Umutoni Tania

Aya ni amagambo yatangajwe  n’umukobwa witwa Tania Umutoni Muvunyi wari uri mu bakobwa bahataniraga guhagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018.

Uyu  ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda ya 2018, yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, Uyu mukobwa rero yaje imbere y’abagize akanamankemurampaka ubona afite igihunga n’ubwoba bwinshi , aha Sandrine Isheja Butera  uyobora akanamankemurampaka muri aya marushanwa yamusabye kenshi ko yagabanya ubwoba agasubiza ibibazo abazwa ariko uyu mwali we akavuga ko nta bwoba afite.

Muvunyi Umutoni Tania w’imyaka 19 upima metero 1.85 n’ibiro 65, yabajijwe indyo nyarwanda yatekera umuntu w’ umunyamahanga maze avuga ko yamutekera imvange igizwe n’ibirayi , igitoki n’ ibishyimbo…… bakomeje bamubaza ibibazo bitandukanye.

Uyu mukobwa yakomeje kubazwa akagerageza gusubiza hanyuma abagize akanama nkemurampaka bose bamuha YES nk’ikimenyetso cy’uko yasubije neza ibibazo yabazwaga , nkuko bisanzwe bigenda rero abakobwa bose bamaze gutambuka ndetse bamaze no kubazwa ibibazo bitandukanye,  Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja Butera na Higiro Jea Pierre bagize akanamankemurampaka bagiye mu mwiherero maze bagaruka batangaza abakobwa 7 bazahagararira Umujyi wa Kigali ariko uyu Tania Umutoni we ntabwo yakomeje kandi nyamara bari bamuhaye Yes .

Nyuma yo kuvamo rero uyu Tania yananiwe kubika amarangamutima ye dore ko kwihangana byamunaniye maze abicishije ku mbuga nkoranyambaga yibasira aba bagize akanama nkemurampaka ndetse ntiyanatinya kubacira urubanza maze abohereza mu muriro utazima utinywa na benshi batuye kuri iy’Isi. Yewe yanabashinje Ruswa muri ibi bikorwa.

Tania yagize ati: “Mwese abagize akanama nkemurampaka (R.J/Rwabigwi Gilbert, S.I.B/Sandrine Isheja Butera na Dr.N /Higiro Jea Pierre) ntabwo muzigera mwinjira mu miryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.”

 

Si ubwa mbere byagendekera gutya abagize akanama nkemurampaka  kuko no mu 2017 nabwo Ingabire Habibah yaje kuvamo  atutse bikomeye abagize akanama nkemurampaka, we ariko akaba yaribasiye Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka ndetse uyu mugabo akaba anari mu kanamankemurampaka muri uyu mwaka.

Abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali :

Teta Shalon w’imyaka 20 upima metero 1.70 n’ibiro 55

Kayirebwa Marie Paul w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 50

Uwankunda Belinda w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50.

Uwase Teta Anita w’imyaka 18 upima metero  1.72 n’ibiro 55

Ingabire Belinda w’imyaka 20 upima metero 1.70 n’ibiro 60

Umuhoza Koren w’imyaka 19 upima metero 1.73 n’ibiro 60

Umutoni Belise w’imyaka 22 upima metero  1.70 n’ibiro 51

Twitter
WhatsApp
FbMessenger