AmakuruAmakuru ashushye

Abagera kuri 260 bajyanywe mu bitaro bazira ubushera banyoye

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Bwisige haravugwa inkuru y’abantu bagera kuri 260 batashye ubukwe bakanwa ubushera bukabagira ho ingaruka ndetse umwana umwe akaba yitabye Imana.

Ubu bushera babuhawe mu bukwe bw’umuhungu w’umupasiteri bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018, ubu bushera biravugwa ko bwari bwavuye iwabo w’umugeni. Nyuma yo kubunwa, ku cyumweru bwatangiye  kubagiraho ingaruka zirimo kuribwa mu nda, guhinda umuriro no gucibwamo.

Abari bagifite agatege bihutiye kujya kwa muganga, abadashoboye bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mukono ariko nyuma abagera kuri 18 boherejwe ku bitaro bikuru bya Byumba kuko bari bamerewe nabi.

Ibi byemejwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa wa Bwisige, Nzamurambaho Bonaventure, mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru.

Yavuze ko kugeza saa Cyenda z’iri joro, abantu banyoye kuri ubwo bushera bari bakijya kwivuza.

Ati “Ahagana saa Cyenda z’igicuku z’uyu munsi, hari hakiza abantu. Haje abandi batatu ariko nyine hari n’abandi bagiye baza bakabavura bakoroherwa bagasubira mu rugo. Ariko nyine hari aboherejwe ku bitaro bya Byumba bagera kuri 18. Saa Saba z’iri joro, abantu 51 nibo bari bakirwariye ku kigo nderabuzima cya Mukono, saa Cyenda nibwo haje abandi batatu.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu, abo twabara ko bagikurikiranwa kwa muganga ni abo 54 na 18 bari ku bitaro bya Byumba. Abandi barenga 180 baravuwe basubira mu ngo, uretse ko twaje no kugira ibyago, harimo umwe wahise witaba Imana.”

Kugeza muri iki gitondo aba barwayi bari basezerewe bakize ariko hasigaye yo 9 na bo ngo hari icyizere ko uyu munsi barataha bakajya mu rugo. Nubwo hagishakishwa icyabiteye, ngo aba bantu bari bagize ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri kubera kuruka bitewe n’ubu bushera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger