AmakuruUtuntu Nutundi

Abagabo 40 bakurikiranweho gufata ku ngufu umugore w’imyaka 22

Mu Buhindi ikibazo cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa gikomeje kwagura imipaka aho bigaragara ko ari kimwe mu bikomeje kwiganza imbere y’ibindi byose imbere y’ubutabera  ki karushaho no kumvikana cyane mu matwi yabatuye iki gihugu.

Magingo aya abagabo 40 bakurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 22 y’amavuko, haravugwa ko babanje kumuhata ibiyobyabwenge byatumye ata ubwenge akamara iminsi ine akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mugore yafashwe n’aba bagabo bose nyuma y’uko yari yabonye akazi ko gukora muri Hoteli muri Leta ya Haryana, mu Majyaruguru y’u Buhinde, akabanza gusabwa na Boss wayo gusura aho azakorera ari naho yazimaniwe ibiyobyabwenge.

Ibitangazamakuru byo mu Buhinde, bivuga ko uwari ushinzwe iyo hoteli yirukanwe ku kazi n’abandi bagabo batatu bari abayobozi mo, bashinjwa gufata iki kibazo nk’icyoroshye ndetse no kutamenyesha ibukuru.

Nk’uko ikinyamakuru parismatch.com kibitangaza, ngo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ni ingeso yazahaje iki gihugu. Kuva mu mwaka wa 2014 kugera mu 2016, hatangajwe imibare ihwanye n’abantu 110 333 basambanyijwe ku ngufu.

Abasaga 110 ngo bakaba basambanywa ku munsi umwe. Mu cyumweru kimwe ubwo hari muri Nyakanga 2018, hatangajwe inkuru y’abagabo 17 basambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 11.

Indi nkuru yabaye idasanzwe muri iki gihugu cy’u buhinde, ni iy’umukobwa w’umunyeshuri wasambanyijwe n’ikipe y’insoresore biganaga, zibikorera inyuma y’imodoka, umukunzi we arebera dore ko ngo we yari afite uburwayi bw’igitsina cye kidafata umurego.

Uyu mukobwa byaje kumuviramo urupfu, urukiko rw’ikirenga rukatira batatu mu bamusambanyije igihano cyo kwicwa.

Umugore yafashwe ku ngufu n’abagabo 40
Twitter
WhatsApp
FbMessenger