AmakuruCover StoryIyobokamanaUtuntu Nutundi

Zimwe mu ntambara zishingiye ku madini zabayeho zigahitana benshi

Umuntu usanzwe acyumva ijambo idini runaka  yumva  ari nk’inzira iboneye iganisha abantu ku Mana, ahantu huje amahoro n’ituze, cyangwa se  ahantu hatarangwa icyitwa ikibi cyose.

Tugiye mu mateka dusangamo ko hari ubwo imyemerere ishingiye ku madini rimwe na rimwe iba intandaro y’amakimbirane n’intambara zikomeye zigahitana benshi mubayoboke b’idini n’abandi.

Imyemerere y’amadini kandi hari ubwo ikoreshwa mu kwagura ubutegetsi n’ubwami kandi buri murwanyi akavuga ko intambara arwana ari ‘intambara yera’, cyangwa ‘ntagatifu’.

Aha twatanga urugero  mu bihugu bitandukanye nko  muri Afghanistan, mu barabu na Israel, mu bihugu nka Yemen, Irlande y’Epfo, Centre de Africa hagati y’inyeshyamba za Seleka na Anti-Baraka, Somalia, Nigeria n’ahandi henshi ku Isi. Hari ubwo kandi n’abahuje idini banyuzamo bagahangana bitewe n’impamvu runaka.

Mathias Basedeau, impuguke muri Politiki n’Ububanyi n’amahanga mu Kigo African Foreign Affairs gikorera Hambourg mu Budage, asobanura ko byose biterwa n’icyo abahanganye baba bashingiyeho

Gusa ngo bijya biba bibi mu gihe idini rimwe ryigabanyijemo ibice bibiri, igice kimwe gishaka kumvisha ikindi ko aricyo gifite ukuri ku murongo runaka.

Urugero rwa hafi ngo ni aho mu idini ya Islam, bamwe bashaka kwimakaza amahame akaze ya Sharia, mu gihe abandi bumva bagomba kugendera ku mategeko asanzwe y’idini ariko ataremereye, bigatuma uruhande rumwe ruhiga urundi.

Muri Centre de Africa hari aho bamwe berura bakavuga ko ari abo mu idini ya gikirisitu (Anti-balaka), mu gihe abandi bahanganye ba Séléka bo bavuga ko ari aba-Isilam.

Intambara zishingiye ku madini n’imyemerere zabayeho mu mateka y’Isi

Intambara ya Al Gazawat

Al Gazawat cyangwa ‘Islamic Conquest’ ni amakimbirane yadutse mu bihugu by’abarabu, abagize idini ya Islam basubiranamo bo ubwabo. Ni igihe Intumwa Muhammad atumvikanaga na bene wabo kavukire bo mu gace Mecca, aka wa mugani ngo ‘nta muhanuzi iwabo, ahitamo kwimukira ahitwa Medina n’abasangirangendo be, uko kwimuka niko abo mu idini ya Islam bita ‘Hijra’.

Kuva ubwo yaba Muhammad n’ab’i Mecca batangiye intambara, ariko abo ku ruhande rwa Muhammad baza kwigarurira Mecca mu rugamba rwatangiye kuwa 11 Gashyantare 624 rusozwa muri Werurwe uwo mwaka.

Icyo gihe, Muhammad nibwo yatekereje ku gutangiza inyigisho z’amahoro zishingiye ku gitabo Korowani, zagize uruhare runini mu kunga izi mpande zombi zitavugaga rumwe.

Cyabaye igihe cyeruye cyo kumvikanisha ko abahuje idini muri Islam umwe ashobora kugaba ibitero ku wundi, mu gihe yaba afite impamvu n’ukuri guhuje n’icyo Imana imusaba.

Igitero cya Muhammad kuri Mecca cyarakaje abanye-Mecca barabahindukirana, umwe mu bagaba b’ingabo za Mecca Quraysh n’undi witwa Banu Qurayza wari umuyahudi w’incuti z’abi Mecca begeranyije abasirikare 10.000 batera Medina ngo bayirimbure.

Mu byumweru bibiri urugamba rwamaze, Mohammad n’abasangirangendo bihagazeho batsinda iyo ntambara, abemeye guhinduka bakaba aba-Islam barabareka, abanangiye babaca imitwe, ndetse abagore babo bafatwa bunyago. Iyi ntambara ifatwa nka sekuruza w’intambara z’amadini.

Intambara yitiriwe Croisades

Iyi ntambara yamaze hafi imyaka 200 rwambikanye hagati y’abakirisitu Gatolika n’aba-Islam. Ni urugamba rwatangijwe na Papa Urbain wa II utariyumvishaga uko aba-Islam bakomeza kwigabiza ubutaka butagatifu bari barigaruriye, burimo n’Umujyi wa Yeruzalemu, bafataga nk’umurwa mutagatifu ku bakirisitu.

Hari mu 1095, mu kiswe Croisade ya mbere, nibwo urugamba rwanzitse. Muri icyo gihe, abagabo barimo uzwi nka Peter the Hermit we yari yaritsize ngo bitarenze 1096 azaba yongeye kwigarurira Yeruzalemu, yari igabwe yarigaruriwe na aba-Islam.

Uru rugamba rwarangiye mu 1099 Yeruzalemu yigaruriwe n’abakirisitu ariko rusiga rworetse imbaga.

Intambara y’amadini mu Bufaransa

Ni intambara yatangiye mu 1562 isozwa mu 1598, yari ikubiye mu bitekerezo bibiri bihabanye, aho abayoboke ba Kiliziya Gatolika bavugaga ko bashobora kubabarirwa ibyaha kubera imirimo myiza bakora, mu gihe abaporotesitanti bo bemezaga ko nta kintu gishobora gukiza ibyaha uretse kwizera Yezu gusa.

Iyi ntambara yahitanye hagati ya miliyoni 2.000.000 na miliyoni 4.00.000, yashojwe aba-Protestanti babonye uburenganzira bwo gusenga ku buryo bungana n’ubwabo mu idini y’abagatolika mu Bufaransa.

Iyi ntambara yasize ishenye za kiliziya n’insengero nyinshi, ndetse amwe mu mashusho afite aho ahuriye n’idini gatolika ahananturwa ku bwinshi mu Bufaransa.

Hari izindi ntambara zabayeho nk’iy’aba-Buddhist, intambara ya kabiri ya Kappel n’intambara ya gisivili ya Lebanese, aho abayisilamu b’aba-Sunni n’aba-Shiite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger